U Rwanda rwitabiriye Inama ya 49 y’Akanama ka AU
Politiki

U Rwanda rwitabiriye Inama ya 49 y’Akanama ka AU

SHEMA IVAN

July 27, 2026

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yitabiriye Inama isanzwe ya 49 y’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), iteganyijwe ku wa 28 kugeza ku wa 29 Nyakanga 2026.

Iyi nama y’iminsi ibiri izabera i Addis Ababa muri Ethiopia yateguwe na Komisiyo ya AU izibanda ku nsanganyamatsiko yo kugeza amazi meza na serivisi z’isukura kuri bose hagamijwe kugera kuri gahunda y’icyerekezo cya Afurika cya 2063.

Akigera ku Kibuga cy’Indege cya Bole International Airport, Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe Protocol muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia, Melaku Bedada.

Aka kanama ka AU ni rumwe mu nzego z’ibanze zigize uyu muryango, kagizwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu by’ibinyamuryango cyangwa abandi bagenwa ngo bahuze ibikorwa n’ibyemezo kuri politiki zigenga inzego ibyo bihugu bifitemo inyungu rusange n’ibindi.

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye Inama ya 49 y’Akanama ka AU

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA