Umuramyi Richard Nick Ngendahayo agiye kongera kwitabira igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy Show, aho yatumiwe nk’umushyitsi wihariye (Special Guest), akaba anataramira abacyitabira no kumenyekanisha igitaramo cye bwite cya Niwe Healing Concert – Edition 2.
Amakuru yo kwitabira iki gitaramo yatangajwe n’abagitegura binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Gen-Z Comedy Show ni igitaramo gisanzwe kiyoborwa n’umunyarwenya Fally Merci, giteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ugushyingo 2026 muri Camp Kigali, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Richard Nick Ngendahayo aritabira iki gitaramo ku nshuro ya kabiri, nyuma yo kugaragaramo mu Ugushyingo 2025. Icyo gihe yagaragaje ko ashyigikiye impano z’abanyarwenya, aho yafashije umunyarwenya Kaduhire uzwi nka Kadudu, amuha igishoro cy’amafaranga ibihumbi 500 Frw.
Kwitabira iki gitaramo bije mu gihe uyu muramyi ari mu myiteguro ya nyuma ya Niwe Healing Concert – Edition 2, azakorera muri BK Arena ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026.
Iki gitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri, nyuma y’icyo yakoze ku wa 29 Ugushyingo 2025, na cyo cyabereye muri BK Arena. Kuri iyi nshuro, azafatanya na Pasiteri Julienne Kabanda, uzigisha Ijambo ry’Imana akanaririmba.
Ni we Healing Concert – Edition 2 izaba n’umwanya wo kumurika album nshya ya Richard Nick yise ‘Mutima Vol. 3’, igizwe n’indirimbo 11. Muri zo harimo ‘Bizaba’, yamaze gushyirwa hanze.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda avuga ko amatike y’iki gitaramo yari amaze kugurwa ku kigero cya 80%, hasigaye 20% gusa.
Uretse Richard Nick Ngendahayo, muri Gen-Z Comedy Show hazagaragaramo abanyarwenya barimo Kigingi, Rusine, Prince, Clement, Muhinde, Keppa, Pirate, Dody, Mitsi, Joshua, Rumi na Rufendeke.
