Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda “RSF” ryasinye amasezerano y’ubufatanye n’ihuriro ry’abantu bafite ubunararibonye muri siporo “Center for Global Sports (CGS)” mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino.
Impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri , ku wa Gatanu taliki 10 Kamena 2022.
Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela yatangaje ko aya masezerano y’imyaka 2 agiye kubafasha kugira ngo barebe ko bazagera ku ntego bihaye ndetse n’ibikorwa bateganya biri muri gahunda y’ibikorwa y’imyaka 4 bigamije guteza imbere umukino wo Koga mu Rwanda.
Girimbabazi avuga ko CGS izabafasha mu kubashakira abaterankunga ku mishinga minini bafite irimo uwo kubaka Pisine iri ku rwego mpuzamahanga batewemo inkunga n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wo Koga “FINA”.
Ati : “Tuzafatanya kugira ngo tuzabone igikorwa kirangiye kandi kimeze neza.”

Perezida wa RSF, Girimbabazi yatangaje ko bafite na gahunda yo guteza imbere umukino wo Koga ukinirwa mu biyaga “Open Water”. Ati : “Turateganya kuzamura amakipe yitoreza ku biyaga kuko harimo abakinnyi b’abahanga kandi hari n’abandi duteganya ko bakwitabira amarushanwa ku rwego mpuzamahanga kuko twabonye bashoboye.”
Umuyobozi wa CGS, Bayigamba Robert wabaye Minisitiri wa Siporo mu Rwanda ndetse na Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda yatangaje ko CGS ari ihuriro ririmo abantu bafite ubunararibonye muri siporo mu ngeri zitandukanye.
Yakomeje avuga ko bagiranye amasezerano y’ubutaranye na RSF kuko bashatse guteza imbere umukino wo Koga kandi bakabona ko bishoboka kuko u Rwanda ruri mu bihugu bifite ibiyaga byinshi ku buryo n’abakina uyu mukino baboneka ari benshi.

Umuyobozi wa CGS, Bayigamba yatangaje ko muri RSF bagaragaje ubushake kandi babashimiye gahunda y’ibikorwa bateganya byo guteza imbere umukino. Ati : “Inshingano twihaye ni ugushaka ubumenyi, ubushobozi bujyanye n’ibikoresho n’amafaranga kugira ngo ibikorwa byateguwe bizagerweho.”
Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda “RSF” ryashinzwe mu 2000 aho rigizwe ubu n’amakipe 15 naho Center for Global Sports (CGS) yashinzwe muri 2019 igamije korohereza, guteza imbere no gushyira mu bikorwa ingamba zijyanye na siporo zigamije iterambere ry’ubukungu.

