Kuva taliki 15 kugeza 19 Kanama 2022 i Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba hazabera amahugurwa y’umukino wo Koga ariko ukinirwa mu biyaga “Open Water”.
Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela yatangaje ko basabye ababifitemo ubushobozi n’uburambe ku rwego rw’Isi kuza bakabatoreza abatoza kugira ngo bazamure uyu mukino.
Yakomeje avuga ko batumiye abatoza bose mu makipe atandukanye kugira ngo bazabafashe kuzamura ba bakinnyi bifuza ko bazahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga mu minsi iri imbere.
Girimbabazi avuga ko mu makipe basuye i Rubavu hari abakina muri Pisine ndetse no mu kiyaga. Akomeza avuga ko n’i Rwamagana, Gicumbi ndetse na Karongi bariyo.

Ati :“Tuzareba ab’abahanga kurusha abandi ku buryo tuzakomeza kubategura mu Gushyingo 2022 bakazaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.”
Umuyobozi w’ikipe ya Mako Sharks, Bazatsinda James atangaza ko nubwo iyi ikipe ikorera muri Kigali bifuza gufungura ishami i Karongi aho ikipe yaba ikina uyu mukino wo mu biyaga “Open Water”.
Iyi gahunda yashyizwemo imbaraga nyuma y’uko muri Kamena 2022, RSF yasinye amasezerano y’imyaka ibiri y’ubufatanye n’ihuriro ry’abantu bafite ubunararibonye muri siporo “Center for Global Sports (CGS)” mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino aho bazabafasha gushaka abaterankunga ndetse na gahunda yo guteza imbere umukino wo Koga ukinirwa mu biyaga “Open Water”.
Iradukunda jean domour
August 8, 2022 at 9:10 amMwaramutse neza! Nonee umuntu yakwiyandikisha ate anyze hehe murakoze