Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair yashyikirije ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF” ibikoresho bigezweho byatanzwe n’umuryango wo mu Bwongereza “SOS Kit Aid”.
Uyu muryango ukaba ugamije guteza imbere umukino wa Rugby aho utanga inkunga y’ibikoresho bitandukanye ku bakiri bato ndetse n’abakuru.
Iki gikorwa cyabereye kuri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda ku Kacyiru taliki 14 Nyakanga 2022.
Bimwe mu bikoresho RRF yahawe harimo imyenda igezweho yo gukinana, iyo gukoresha imyitozo, imipira yo gukina ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye bizajya byifashishwa yaba ku bakiri bato ndetse no ku bakuru mu bagore n’abagabo.




Perezida wa RRF, Kamanda Tharcisse nyuma yo guhabwa ibi bikoresho yashimiye Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda kuba yarabageneye ibi bikoresho bigezweho kandi bijyanye n’igihe, kuko bazabyifashisha mu gufasha amakipe mu byiciro bitandukanye gukina uyu mukino nta nkomyi.

Yakomeje avuga ko bazanabyifashisha mu bukangurambaga batangiye bwo kugeza uyu mukino mu bigo by’amashuri yaba abanza ndetse n’ayisumbuye.
Kamanda agaragaza ko kubona aho wagura ibikoresho bijyanye n’igihe nk’ibi bahawe bitoroshye kuko no mu gihugu nta maduka wabona abicuruza n’aho biboneka bikaba bihenze ku buryo amakipe atapfa kubyigondera.
Uwiringiyimana Callixte wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, yagaragaje ko kubona ibikoresho bijyanye n’igihe kandi bikomeye ari imwe mu mbogamizi ikomeye siporo y’u Rwanda ihura nayo.
Ati : “ Kuba Ambasade y’u Bwongereza yatekereje gufasha uyu mukino ni ibyo kwishimira.”

Akomeza avuga ko ibi bikoresho bizera ko RRF izabikoresha mu kuzamura impano by’umwihariko mu bakiri bato, ibi bikazanafasha Igihugu kubona umusaruro ku rwego mpuzamahanga.
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair yasabye RRF kuzafata neza no kuzabyaza umusaruro ibi bikoresho bigezweho bahawe.
Yagize ati : “Dukomeje gushimishwa n’uburyo siporo ikomeje gutera imbere mu gihugu. Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu iterambere rya siporo zinyuranye zirimo na Rugby. Nk’uko uyu mukino ukunzwe mu gihugu cyacu cy’u Bwongereza, turifuza ko no mu Rwanda naho watera imbere vuba byihuse kandi ugakundwa n’Abanyarwanda by’umwihariko abakiri bato kuko aribo bazawukina mu gihe kirambye”.

Amb. Omar Daair yavuze ko gukusanya iyi nkunga y’ibikoreshoo byakorewe mu Bwongereza binyuza mu bafatanyabikorwa babo bafasha mu gukusanya ibikoresho by’uyu mukino byoherezwa ahantu hatandukanye kuko bifuza ko uyu mukino wakinwa kinyamwuga.
Akomeza avuga ko bahisemo ko no mu Rwanda haba mu hagomba guhabwa ibi bikoresho, bityo nyuma yo kubiha RRF biteze umusaruro mwiza utandukanye n’uwo batangaga mu rwego rw’amarushanwa.
Muri iyi minsi u Rwanda rurimo kwakira amarushanwa mpuzamahanga mu mikino itandukanye irimo Basketball, Volleyball, Cricket, Tennis n’iyindi. Amb. Omar Daair ati : “Nka Ambasade turifuza ko n’umukino wa Rugby wazamuka byihuse nawo ukagera ku rwego rwiza ku buryo hano habera amarushanwa nk’aya ari ku rwego mpuzamahanga kandi birashoboka kuko ubushake burahari”.
Amb. Omar Daair ashimangira ko binyuze mu bafatanyabikorwa batandukanye bo mu Bwongereza basanzwe bafasha umukino wa Rugby mu Rwanda bazakomeza gukora ubuvugizi aho bishoboka kugira ngo uyu mukino ugere ku rwego bawifuzaho mu Rwanda.
RRF ibonye ibi bikoresho mu gihe yatagiye gahunda yo gusakaza uyu mukino mu mashuri yaba abanza n’ayisumbuye ndetse na za Kaminuza aho ubu hari amashuri hafi 100 akina Rugby harimo 60 yisumbuye.