Taliki 13-06-2022
Musanze FC-Mukura (Musanze-15h00)
Etoile de l’Est FC-Gorilla FC (Ngoma-15h00)
Gicumbi FC-Rutsiro FC (Gicumbi-15h00)
APR FC-AS Kigali (Nyamirambo-15h00)
Bugesera FC-Police FC (Bugesera-15h00)
Marines FC-Rayon Sports (Rubavu-15h00)
Espoir FC-Kiyovu (Rusizi-15h00)
Taliki 14-06-2022
Etincelles FC-Gasogi United (Rubavu-15h00)
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu bagabo “Rwanda Primus National League 2021-2022” igeze ku musozo aho taliki 13 na 14 Kamena 2022 hateganyijwe imikino y’umunsi wa 29 ubanziriza uwa nyuma.
Imikino itegerejwe cyane ni iy’amakipe ahanganiye igikombe ari yo APR FC ndetse na Kiyovu.
Kuri uyu wa Mbere taliki 13 Kamena 2022, ikipe ya APR FC kuri ubu iyoboye urutode n’amanota 63 irakina na AS Kigali. Umukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda (15h00).
Umukino wa shampiyona ubanza, izi kipe zombi zanganyije 0-0. Kugira ngo ikipe ya APR FC yizere kwegukana igikombe ni uko itsinda uyu mukino.
Undi mukino urabera i Rusizi aho ikipe ya Espoir FC yakira Kiyovu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 61. Umukino ubanza wahuje izi kipe zombi, ikipe ya Kiyovu yitwaye neza itsinda Espoir FC ibitego 2-1.

Indi mikino y’umunsi wa 29 iteganyijwe, ikipe ya Musanze FC irakira Mukura, Etoile de l’Est FC yakire Gorilla FC, Gicumbi FC yakire Rutsiro FC , ikipe ya Bugesera FC ikine na Police FC naho Marines FC yakire Rayon Sports.
Ku wa kabiri taliki 14 Kamena 2022, ikipe ya Etincelles FC izakina na Gasogi United FC.
Mbere y’iyi mikino y’umunsi wa 29, ikipe ya APR FC iyoboye urutonde n’amanota 63, ikurikiwe na Kiyovu n’amanota 61. Ku mwanya wa 3 hari Rayon Sports n’amanota 47 ikurikiwe na Mukura (44), AS Kigali (43), Police FC (40), Musanze FC (37), Espoir FC (34), Marines FC (34), Gasogi United (33), Bugesera FC (31), Etincelles FC (31), Gorilla FC (29), Etoile de l’Est FC (27), Rutsiro FC (26) na Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16 n’amanota 18 ikaba yanamaze gusubira mu cyiciro cya kabiri.