U Rwanda na Polonye biyemeje kwimakaza ikoranabuhanga mu by’Isanzure 
Ikoranabuhanga

U Rwanda na Polonye biyemeje kwimakaza ikoranabuhanga mu by’Isanzure 

ZIGAMA THEONESTE

February 27, 2024

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe isanzure (RSA) n’icyo muri Polonye POLSA,  kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2024, byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere uruhererekane rw’ikoranabuhanga mu isanzure.

Aya masezerano y’imikoranire yasinywe mu rwego rwo  guteza imbere imikoranire hagati y’ibihugu byombi hagamijwe guteza imbere ibikorerwa mu isanzure. 

Col. Francis Ngabo, Umuyobozi Mukuru wa RSA, yavuze ko u Rwanda rukomeje gusigasira ikoranabuhanga no kuryongerera ubushobozi mu kuzamura  iterambere ry’uru rwego mu gihugu imbere.

Yagize ati : “Gukorana na Polonye binyuze mu kigo  POLSA biradufungirira amarembo yo guhanga ibishya ndetse no gusangira ubumenyi mu kuzamura urwego rw’iterambere mu by’isanzure”.

Grzegorz Wrochna, Umuyobozi Mukuru wa POLSA, yashimangiye ko imikoranire ya Polonye n’u Rwanda azahangana  n’imbogamizi bahuraga na zo ndetse no guhanga ibishya.

Yagize ati: “Imbaraga ziri muri ubu bufatanye, tugamije kuzamura ikoranabuhanga mu isanzure ndetse no gutanga umusanzu mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bacu”.

U Rwanda na Polonye bibanye neza mu bijyanye na Dipolomasi, aho mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare Perezida wa Polonye Andrzej Duda yasuye u Rwanda.

Muri urwo ruzinduko, wabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo hagati y’abacuruzi ba Polonye n’ab’u Rwanda ku ishoramari hagati  b’ibihugu byombi.

Icyo gihe kandi u Rwanda na Polonye basinyanye amasezerano y’imikoranire mu bucuruzi, mu rwego rw’ubumenyi bw’Isi, ikoranabuhanga mu kubungabunga ibidukikije n’ibindi.

By’umwihariko mu bijyanye n’uruhererekane mu by’isanzure hatangijwe imikoranire hagati y’u Rwanda na Polonye  binyuze mu kigo cy’u Rwanda cya Locus Dynamics (LD) na Kompanyi ya Polonye yita ku bijyanye n’isanzure SatRev, binjiye mu bufatanye mu iterambere ry’Isi mu bugenzuzi bw’Ibikorwa remezo by’Ibyogajuru.

Ni ubufatanye bwitezweho gufasha u Rwanda mu iterambere ry’ubumenyi bw’isanzure bukazagera no ku bindi bihugu.

U Rwanda ni igihugu gishyize imbere guteza imbere uruherekane mu by’isanzure bishingiye ku mikoranire n’ibindi bihugu ndetse n’ibigo bikomeye biri muri uru rwego, mu guteza imbere ubushobozi bw’ibikorerwa mu isanzure, amakuru y’ibiberayo, ishusho yaho ndetse n’imikoreshereze y’ibyogajuru.

Imibare igaragaza ko Leta z’Ibihugu by’Afurika zitanga miliyoni nyinshi z’Amadolari y’Amerika mu gukodesha ibyogajuru no mu gukoresha amakuru yabyo muri za Kompanyi z’Ubucuruzi.

Ni icyuho RSA yiyemeje kuziba binyuze mu korohereza  abacuruzi bifuza gukoresha inzira z’isanzure, ku buryo u Rwanda ruzaba irembo ry’ibikorerwa mu isanzure ku mugabane w’Afurika.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA