U Rwanda rwashimiye Afurika y’Epfo igiye kongera guha Visa Abanyarwanda  
Politiki

U Rwanda rwashimiye Afurika y’Epfo igiye kongera guha Visa Abanyarwanda  

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 17, 2026

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye byimazeyo iya Afurika y’Epfo yemeye gusubukura guha Visa abaturage b’u Rwanda bitarenze mu gihe cy’amezi 12 ari imbere, nyuma y’imyaka 12 ishize nta Munyawanda utunze pasiporo isanzwe wemerewe kuyihabwa muri icyo gihugu. 

Biteganyijwe ko bitarenze mu mwaka wa 2027 hagati, Abanyarwanda batunze pasiporo zisanzwe bazatangira guhabwa Visa zibemerera gutembera muri Afurika y’Epfo, aho bibonwa nk’intambwe ikomeye cyane mu kurushaho kuzahura umubano w’icyo gihugu n’u Rwanda.

Ni imwe mu nkuru zakoze ku mitima ya benshi mu zishimangira umusaruro w’uruzinduko rw’akazi rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier muri Afurika y’Epfo rwatangiye kuri uyu wa Gatatu. 

Muri uru ruzinduko, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola byibanze ku kureba ku ngamba zigamije kuzahura umubano wajemo agatotsi mu mwaka wa 2014 bitewe n’ibibazo bya Politiki. 

Ibyo biganiro byagaragajwe n’impande zombi nk’ibigamije kongera gusubiza ku murongo uwo mubano, aho byanagarutse ku ngingo zirimo ubutwererane mu bucuruzi, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi, umutekano ndetse n’ubutwererane bwagutse bw’Akarere. 

Nyuma y’ibyo biganiro Minisitiri Amb Nduhungirehe yashimiye mugenzi we wa Afurika y’Epfo agira ati: “Wakoze muvandimwe Ronald, kunyakira neza ndetse n’ibiganiro byubaka twagiranye uyu munsi i Pretoria, bigamije gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo, tunagaruka ku miterere y’umutekano ku mugabane wacu.”

Yakomeje agaragaza uburyo u Rwanda rwanyuzwe n’umusaruro w’iyi nama, by’umwihariko ku birebana no kugarura visa ku batunze pasiporo zisanzwe. Ati:  “By’umwihariko twashimishijwe n’umusaruro ufatika w’inama, cyane cyane isubukurwa ryo guha visa abaturage b’u Rwanda mu gihe cy’amezi 12 ari imbere,  no gutangiza Komisiyo Ihuriweho Yiga ku Butwererane izahurira i Kigali mu gihembwe cya mbere cya 2027.”

Yaboneyeho gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa ubushake bwa Politiki  bagaragaje mu kuzahura ubutwererane bw’ibihugu byombi binyuze mu gutangiza urugendo rw’ubutwererane mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi na Afurika muri rusange.

Minisitiri Ronald Lamola na we yashimiye Amb. Nduhungirehe anamuha ikaze amwifuriza kugubwa neza muri uru ruzinduko rw’akazi we n’itsinda rimuherekeje bagiriye muri Afurika y’Epfo. 

Yavuze ko banyuzwe no kuba Minisitiri Amb. Nduhungirehe yasuye Urwibutso rwa Hector Pieterson rushyinguye amateka y’abanyeshuri bishwe bigaragambiriza ivanguraruhu ku wa 16 Kamena 1976 muri Soweto. 

Yavuze ko nubwo ibihugu byombi bifite ibyo bitumvikanyeho ariko umubano wabo utahwemye kuba mwiza, ushingiye ku butwererane no kubahana. 

Yongeyeho ati: “Afurika  y’Epfo n’u Rwada bifite inshingano iremereye yo kurushaho gukorana, kuko hari byinshi bihuza abaturage bacu. Ibihugu byacu byavuye mu hahise hakomeye, uhereye ku gihe cy’ivanguraruhu muri Afurika y’Epfo na Jenoside yakorewe Abatutsu mu Rwanda. Ntituzigera twibagirwa kandi tuzahora twibuka intwari zatanze ubuzima ngo zubake umusingi w’ibihugu byacu byombi ari byo u Rwanda na Afurika y’Epfo.”

Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Ramaphosa bazahura mu minsi iri imbere, mu rwego rwo kurushaho gushimangira intambwe ikomeje guterwa mu kwimakaza ubutwererane bw’u Rwanda na Afurika y’Epfo. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA