Ambasaderi Nkulikiyinka Christine yahererekanyije ububasha na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith, wamusimbuye kuri uyu mwanya.
Minisitiri Uwizeye uherutse gushyirwaho na Perezida Paul Kagame hamwe n’abandi bashyizwe muri Guverinoma yakoze ihererekanyabubasha ku wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026.
Muri iki gikorwa, Minisitiri Uwizeye yashimiye Amb. Nkulikiyinka asimbuye ku buyobozi bwe bw’indashyikirwa n’umusingi ukomeye yashyizeho muri iyi Minisiteri, ashimangira ko na we afite ubushake bwo gukomeza guteza imbere serivisi za Leta zitangwa mu buryo bunoze.
Yongeyeho ko kandi azakomeza gushyigikira gahunda zigamije guhanga imirimo no gukomeza ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura agamije guteza imbere imibereho y’abaturage b’u Rwanda. Uwizeye yari asanzwe ari Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika. Si ubwa mbere Uwizeye agiye kuyobora Minisiteri y’Abakozi ba Leta kuko yayiyoboye hagati ya 2014 na 2017.
Yize amategeko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda [UNR], arangiza mu 2006, ndetse ahita akomereza mu cyiciro cya gatatu muri Kaminuza ya Groningen aho yize ibyerekeye ubukungu mpuzamahanga n’amategeko yerekeye ubucuruzi (International Economic).
Amb. Nkulikiyinka Christine wasimbuwe yahawe guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Espagne.

