Amb. Urujeni yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Slovenia 
Politiki

Amb. Urujeni yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Slovenia 

SHEMA IVAN

June 16, 2026

Ambasaderi Urujeni Feza Bakuramutsa yashyikirije Perezida wa Slovenia, Nataša Pirc Musar, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu gihereye mu Majyepfo y’Uburayi bwo Hagati. 

Ni igikorwa cyabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu iherereye mu Murwa Mukuru wa Ljubljana ku wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026, aho cyerekana ko umubano ukomeje gutera imbere hagati y’u Rwanda na Slovenia, ndetse n’ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu impande zombi.

Mu biganiro byabaye nyuma gutanga izo mpapuro, Amb. Urujeni na Perezida Nataša Pirc bongeye gushimangira akamaro ko guteza imbere ingamba zigamije koroshya ubucuruzi, ishoramari n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Slovenia. 

Ambasaderi Urujeni Feza Bakuramutsa asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Liechtenstein, i Vatican no mu miryango mpuzamahanga ikorera i Genève.

U Rwanda na Slovenia bifitanye umubano wa dipolomasi ugenda urushaho gukomera, cyane cyane binyuze mu bufatanye bw’u Rwanda n’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), aho Slovenia ari umunyamuryango. 

Ibihugu byombi bisangiye inyota yo gukomeza guteza imbere amahoro, ubufatanye mpuzamahanga, iterambere rirambye, ishoramari, ikoranabuhanga, uburezi n’ubucuruzi.

Mu mwaka ushize wa 2025, itsinda ry’abahagarariye Guverinoma ya Slovenia, abafatanyabikorwa mu iterambere, abikorera ndetse n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi basuye u Rwanda mu kurushaho gusuzuma amahirwe y’ishoramari n’ubufatanye ahari. 

Ibihugu byombi byishimira intambwe imaze guterwa mu kugera ku masezerano y’ubutwererane mu bukungu, ndetse ibiganiro bikaba bikomeje ku gushyiraho ingamba zoroshya ubucuruzi n’ishoramari bikorwa hagati y’ibihugu byombi. 

Hashingiwe ku ntambwe imaze guterwa mu kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi, u Rwanda rwatoranyijwe nk’Igihugu kozakira Inama Ihuza Slovenia na Afurika mu mwaka utaha wa 2027. 

Ubwo Ambasaderi Urujeni yageraga ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Slovenia
Ambasaderi Urujeni Feza Bakuramutsa yashyikirije Perezida wa Slovenia, Nataša Pirc Musar, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA