U Rwanda rwungutse amavuriro mato y’amatungo 15 yitezweho kurandura magendu
Ubuzima

U Rwanda rwungutse amavuriro mato y’amatungo 15 yitezweho kurandura magendu

NYIRANEZA JUDITH

May 10, 2024

Hirya no hino mu gihugu mu Turere 15 hubatswe amavuriro mato y’amatungo, azafasha abaturage kuvuza neza amatungo yabo bazi icyo arwaye, bakarinda kwivurira mu buryo bwa magendu.

Ayo mavuriro afata ibizamini kandi aborozi bakanahabonera imiti y’amatungo ijyanye n’uburwayi busanganywe amatungo yabo, akaba yitezweho gukemura ikibazo cy’uko aborozi akenshi iyo bavuje amatungo yabo, bagera aho bakamenyera kuyivurira.

Umwe mu borozi bo mu Karere ka Musanze Ziragaba Jean Claude, yavuze ko Ivuriro rito ry’amatungo rya Nkotsi ryabaruhuye ingendo kandi bavuza neza amatungo yabo mu buryo bwizewe.

Yagize ati: “Iri vuriro ryaradufashije ntitugikora ingendo ndende ujya gusahaka imiti mu mujyi. Dusigaye tubona abashinzwe kuvura amatungo hafi […] Hari igihe twavugutaga ibyatsi akaba ari byo dukoresha, none ubu amatungo yitaweho ameze neza kuko avurwa akabonera imiti ku gihe.”

Uwitwa Cyatengerwa Marie we yavuze ko akenshi iyo inka ye yabonaga itameze neza yayihaga umubirizi, akamara iminsi abona nta kibazo, ariko nyuma y’igihe n’ubundi akazabona bya bimenyetso biragarutse.

Avuga ko kuri ubu atakivuguta imiti, ahubwo ajya gupimisha akavuza neza azi indwara.

Amavuriro 15 yubatswe mu Turere dukorerwamo n’umushinga wa PRISM ugamije guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi ahabwa imiryango itishoboye ngo yikure mu bukene.

Ayo mavuriro yubatswe mu Turere twa Burera, Gakenke, Gicumbi, Gisagara, Huye, Karongi, Musanze, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke, Nyaruguru, Ruhango, Rulindo na Rutsiro.

Nk’uko byatangajwe na Umuhire Odile ukuriye Ivuriro rito ry’amatungo riri mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, iri ivuriro rito ry’amatungo riba rifite abaveterineri batandukanye barimo abatera intanga, abagira inama aborozi, rifite aho bakirira aborozi, laboratwari n’ahari imiti.

Yasobanuye ko ivuriro rito ry’amatungo rifasha aborozi kuvuza amatungo yabo bazi neza icyo bavuza, indwara iyo ari yo.

Yagize ati: “Iri vuriro kuva rigeze ahangaha rifasha aborozi kuvuza amatungo yabo bazi neza icyo bavuza.  Ubu turi kujya mu ngo tugafata ibizamini tukaza tukabipima muri laboratwari. Hari abaveterineri benshi harimo abatera intanga inka n’ingurube, harimo abavura bisanzwe, hari abakora muri laboratwari n’abagira inama aborozi z’uburyo bakorora neza ntibanarwaze.”

Umuhire yagaragaje ibyiza byo kuba iryo vuriro ryegereye abaturage, kuko ribafasha kubona imiti ijyanye neza n’uburwayi itungo rirwaye.

Ati: “Iryo vuriro ryakemuye ikibazo cyo kugura imiti myinshi kuko ba veterineri bavuraga bahereye ku bimenyetso. Ubundi twavuraga tugendeye ku bimeneyetso, uba ukeka uburwayi hakanabaho icyo wemeza wemeza, ni ikivuye muri laboratwari.”

Yongeyeho ati: “Mbere twakekaga gusa, hari igihe byabaga ngombwa ko utera imiti myinshi, Urugero ushobora gukeka ikibagarira, umuti ukivura ugura mu bihumbi mirongo, urumva icyo giciro cyawo kandi hatemejwe ko koko uwo muti ari wo ukenewe cyabaga ari ikibazo ku mworozi.

Ariko hakaba n’igihe kiba cyanahuriranye n’indi bita Gashesha, urumva icyo gihe washoboraga kuvurira umworozi indwara imwe kandi hari ubundi burwayi bwihishe inyuma, ariko uyu munsi turavura uburwayi tuzi.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi muri RAB, Dr Fabrice Ndayisenga, yavuze ko kuba amavuriro mato y’amatungo yegerejwe aborozi bizafasha mkongera umusaruro ukomoka ku matungo.

Yagize ati: “Muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi bari bihaye intego ko izarangira bageze ku musaruro w’inyama ungana na toni ibihumbi 150 ku mwaka, ubu bageze kuri toni ibihumbi 130, uruhare rw’amatungo magufi bifuza ko rwaba 80% naho inyama z’inka zikaba 20%.”

Amavuriro mato y’amatungo 15 yuzuye atwaye miliyoni 510 Frw hanabariyemo ibikoresho, yubatswe ku bufatanye n’umushinga PRISM wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) binyuze muri Minisiteri y’Ubworozi, ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB.

Iyi ni imwe mu miti iri mu Ivuriro rito ry’amatungo rya Nkotsi mu Karere ka Musanze
Umuhire Odile asobanura akamaro n’imikorere y’ivuriro
Ziragaba Jean Claude yishimira ko yegerejwe ivuriro rito ry’amatungo

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA