Uganda yakiriye abaturage bayo 273 bavuye muri Afurika y’Epfo
Mu Mahanga

Uganda yakiriye abaturage bayo 273 bavuye muri Afurika y’Epfo

Imvaho Nshya

July 3, 2026

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Nyakanga 2026 yakiriye abaturage bayo 273 bari bamaze igihe bari muri Afurika y’Epfo, bagarutse mu gihugu cyabo binyuze muri gahunda ya Leta yo gucyura ku bushake abaturage bayo bari mu mahanga.

Abacyuwe barimo abantu bakuru 255 ndetse n’impinja 18. Guverinoma yavuze ko bose bageze mu gihugu amahoro kandi ko iki gikorwa kigaragaza ubushake bwayo bwo kurinda no gufasha Abanya-Uganda aho bari hose ku isi.

Iki gikorwa kibaye nyuma y’uko Guverinoma ya Afurika y’Epfo ifashe umwanzuro wo kwimura no gucyura abanyamahanga bari bacumbikiwe mu nkambi z’agateganyo nyuma y’imvururu zishingiye ku rwango rw’abanyamahanga (xenophobia) ziherutse kwibasira ibice bitandukanye by’icyo gihugu, aho icyo gihugu cyari cyatanze itegeko ry’uko batagomba kurenza ku wa 30 Kamena 2026.

Izo mvururu zatangiye ubwo abaturage bamwe ba Afurika y’Epfo bashinjaga abanyamahanga kubambura akazi no kugira uruhare mu bwiyongere bw’ibyaha. Byakurikiwe n’ibitero byibasiye amaduka n’ingo z’abanyamahanga, aho benshi bakubiswe, abandi bagahunga, mu gihe ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byangiritse.

Nyuma y’iyo myivumbagatanyo, ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo bwashyizeho gahunda yo gucumbikira by’agateganyo abari bahunze ihohoterwa, bunakorana n’ibihugu bitandukanye kugira ngo abaturage babyo bifuza gutaha babone uko basubira iwabo mu mutekano.

Uganda yahise itegura igikorwa cyo gucyura abaturage bayo ku bushake, ibinyujije muri gahunda ya Leta igamije kubafasha gusubira mu gihugu mu mahoro no kongera kubitaho bageze iwabo. Guverinoma ya Uganda yavuze ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy’uko ifata nk’inshingano kurinda abaturage bayo no kubaba hafi aho bari hose, cyane cyane mu bihe by’ibibazo n’umutekano muke.

Mu gihe ibikorwa byo gufasha abibasiwe n’izo mvururu bikomeje, ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika bikomeje gukorana na Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga no kurushaho kurinda uburenganzira bwabo.

NIYIRORA Theogene

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA