Umuhanzikazi ukomoka i Wales (Kimwe mu bihugu bigize UK), Bonnie Tyler, wamamaye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Total Eclipse of the Heart’, ‘Holding Out for a Hero’ na ‘It’s a Heartache’. Yitabye Imana ku myaka 75.
Nk’uko byatangajwe n’itsinda rimuhagarariye mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwe rwemewe, Bonnie Tyler yapfiriye mu bitaro byo muri Portugal mu ijoro ryo ku wa 8 Nyakanga 2026, azize uburwayi yari amaze igihe afite.
Bonnie Tyler, amazina ye bwite yari Gaynor Hopkins, yavukiye muri Wales yahinduye izina rye ry’ubuhanzi nyuma yo guhitamo amazina yakundaga ayakuye mu kinyamakuru, ari bwo havuyemo izina Bonnie Tyler, ryamugize umwe mu bahanzi b’ibyamamare mu myaka ya 1970 na 1980.
Indirimbo ye ‘Total Eclipse of the Heart’, yasohotse mu 1983, ni yo yamugize ikirangirire ku rwego mpuzamahanga. Yageze ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’indirimbo zakunzwe muri USA na UK ndetse uyu mwaka wa 2026 yarengeje inshuro miliyari imwe yumviswe kuri Spotify.
Nubwo iyo ndirimbo yamugize icyamamare, Bonnie Tyler yigeze kubwira BBC ko amafaranga yamwinjirije atari menshi kuko uburenganzira bwo kuyandika bwari ubwa Jim Steinman, mu gihe uburenganzira ku majwi y’iyo ndirimbo bwari ubwa Sony Music, bityo we akabona umugabane muto kubera ko hashingiwe ku masezerano yari yarasinye mu myaka ya 1980.
Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, Bonnie Tyler yajyanywe mu bitaro byo mu mujyi wa Faro muri Portugal aho yabazwe byihutirwa amara, nyuma ashyirwa muri koma yatewe n’abaganga kugira ngo ubuzima bwe bubashe kugaruka. Mu kwezi gushize, umuvugizi we yari yatangaje ko yari yaravuye muri koma ariko agikomeje kurembera mu gice cyita ku barembye cyane (ICU), bituma ibitaramo byinshi yari ateganyije mu mpeshyi bisubikwa cyangwa bikurwaho.
Igitaramo cye cya nyuma yagikoreye i Londres ku wa 19 Werurwe 2026, nyuma akandika ku mbuga nkoranyambaga ko cyari ‘ijoro ryiza cyane’. Hari ikindi yari ateganyije gukorera i Cardiff nyuma y’iminsi ibiri, ariko cyaje kwimurirwa mu Ukuboza kubera uburwayi bwe.
Urupfu rwe rwakurikiwe n’ubutumwa bw’ihumure buturutse hirya no hino aho Minisitiri Mukuru wa Wales, Rhunap Iorwerth, yavuze ko “Wales ibuze icyamamare nyakuri, cyazaniye ibyishimo abantu benshi binyuze mu muziki.” Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Owen Money, wari inshuti ye kuva mbere y’uko aba icyamamare, yavuze ko Bonnie Tyler yari umuntu wakundaga ubuzima kandi ko azahora yibukwa nk’ikirangirire cy’umuziki wa Wales.
NIYIRORA Theogene