Tito Rutaremara yavuze ku mahirwe urubyiruko rw’ubu rufite
Politiki

Tito Rutaremara yavuze ku mahirwe urubyiruko rw’ubu rufite

MICOMYIZA Fidele

July 9, 2026

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite amahirwe urundi rubyiruko rwo hambere rutigeze rugira haba mu Rwanda no hanze yarwo bityo ko bakwiriye kuyafata bagakora, bakubaka Igihugu kuko n’abandi bacyubatse mu gihe bari urubyiruko.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yahaye abayobozi n’abakozi ba IKWIM ENERGIES LTD basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa 9 Nyakanga 2026. Insanganyamatsiko igira iti: “Kwibohora Ku nshuro ya 32, no guhagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994”

Abitabiriye iki gikorwa ni abakozi basaga 100 biganjemo urubyiruko aho basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko yateguwe, ingaruka yasize ndetse n’icyo u Rwanda ruri gukora mu buryo bwo kwiyubaka.

Hon. Tito Rutaremara yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’icyo urubyiruko rukeneye kwitaho mu rwego rwo gutuma ibyabaye bitazongera kubaho.

Yagize ati: “Icyo urubyiruko rukwiriye kumenya, nuko ababohoye iki gihugu bari urubyiruko, abenshi bari hagati y’imyaka 18 na 30, abo nibo bahagurutse, bubaka inzego zo mu muryango wa RPF, bashaka Abasirikare, biyigisha Politiki, bishyira ku murongo noneho batangiza urugamba.”

Yakomeje avuga ko ba bikoze gihanga, babifashijwemo n’umuyobozi ubishoboye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, waje Ingabo zikiri mu ngorane zo gutakaza abakomeye, muri zo harimo na Fred Gisa Rwigema n’abandi bari bamukurikiye.

Yavuze ko urubyiruko rukwiriye kumenya ko iyi Leta yabo ari yo Leta ya mbere yumva urubyiruko, izi akamaro ku rubyiruko, izi icyo rushoboye ari nayo mpamvu muri Politiki yayo mu byo ishoboye, usanga ireba urubyiruko. Urugero; uburezi kuri bose, amahirwe yose ashoboka yo kwiga, ubuvuzi kuri bose kugira ngo umwana abeho neza guhera hejuru kugera ku mavuriro y’ibanze ariko cyane cyane mu mashuri bakabigisha ibya ngombwa biriho, bakongera bakanabigisha kuba abayobozi, ariko ikinini cyane gikorwa n’iyi leta kitaba ahandi, ni ugushyira urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30 mu nzego zifata ibyemezo kugira ngo bagire uruhare mu gufata ibyemezo, babarere ku bijyanye n’ubuyobozi, ibizatuma baba abayobozi beza bazi inshingano zabo.

Christophe Cyubahiro Ngarambe, Umuyobozi Mukuru wa IKWIM Energies Ltd, yavuze ko muri iyi Kampani 80% y’abakozi ba bo ari urubyiruko, bityo bakora ibishoboka byose bakaruha umwanya wo gusobanukirwa amateka mu rwego rwo kwirinda ingegabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati: “Iyo duhitamo abakozi ntabwo twita ngo uyu aturutse hehe cyangwa ngo uyu ni uyu, uriya ni uyu, ababishoboye bose bujuje ibisabwa n’indangagaciro z’Igihugu n’iza IKWIM Energies, bakora ibizamini utsinze agahabwa akazi.

Si ibyo gusa kuko bagira n’umwanya uhagije wo gusobanurirana amateka y’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira ubumwe bwabo. Buri mezi atatu, tugira umwanya wihariye, tukagira aho tujya, tugafata ingingo runaka yerekeranye no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, urugamba rwo kubohora igihugu se, n’izindi zerekeranye nazo, tukaganira bihagije ku buryo urubyiruko rwacu rusobanukirwa neza aho igihugu cyavuye ndetse naho kigana.”

Kanyamahanga Teta Gradis umukozi muri IKWIM Energies, we abona urubyiruko rukwiriye kwiga amateka y’igihugu kugira ngo bajye babona nuko basobanurira abatayazi. Ati: ”Mbona nk’urubyiruko dukwiriye kumenya amateka yacu kugira ngo abatayazi tujye tubereka ko uko bayumvise atari ko bikimeze, ko twese turi Abanyarwanda nta moko tugira kandi tukabaho dusakaza urukundo mu bandi kugira ngo tubereke ko amateka yacu nubwo yabaye tudahari ariko ibyabaye bitazongera kubaho.”

Ngabo Christian ushinzwe ibijyanye n’amategeko muri IKWIM Energies, yavuze ko nk’urubyiruko bungutse byinshi bahereye ku rugamba rwo kwibohora igihugu cyanyuzemo.

Yavuze kandi ko urubyiruko rukerensa amateka bumva ko areba abakuze bakwiriye kubireka ahubwo bagakurikira uko byose byagenze kuko aribwo bazubaka igihugu barebeye ku mateka bakamenya ese bavuye hehe ariko kandi bakamenya naho bajya.

Kugeza ubu IKWIM Energies Ltd ikorera mu Mujyi wa Kigali, Bugesera, ndetse na Rwamagana aho bafite intego yo kwagura imbibi bakagera n’ahandi hose mu Gihugu.

Shyaka Michael Nyarwaya, umwe mu batanze ikiganiro
Christophe Cyubahiro Ngarambe, Umuyobozi Mukuru wa IKWIM Energies, avuga ko bafite gahunda yo kwigisha abakozi babo Amateka y’Igihugu buri mezi 3 mu rwego rwo kurwanya Ingengabirekerezo ya Jenoside

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA