“Icyo nakuye mu ishyamba ni agahinda! Ndicuza ikintu cyatumye mara igihe kingana kuriya ndi kwirukanka, ndi kurindagira. Iyo nza kuba naraje mbere y’igihe mba narize, mba mfite urwego nagezeho rwamfasha kwibeshaho nkakorera n’Igihugu.”
Aya ni amagambo ya Maj. (Rtd) Peter Kubwayo, wahunze u Rwanda kuva rwabohorwa ku wa 4 Nyakanga 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwaga n’ingabo za RPA-Inkotanyi. Kubwayo we yahisemo kwibera mu mashyamba y’i Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yifatanya n’imitwe y’iterabwoba igamije kongera gukora Jenoside no gufata ubutegetsi mu Rwanda.
Kubwayo, wavutse mu 1975 mu Murenge wa Musange, Akarere ka Nyamagabe, yize amashuri abanza i Kaduha B, akomereza mu Ijenda, nyuma ajya mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runyombyi. Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, yahise ahunga avuga ko ari kwihisha “Inyenzi Inkotanyi” ngo zitamwica. Yinjiriye i Burundi muri Komine Mabaye, Kibitoke, ahasanga CNDD-FDD (Conseil National Pour la Défense de la Démocratie – Forces pour la Défense de la Démocratie), umutwe wari ufite muri gahunda zawo kurimbura Abatutsi b’i Burundi no gukomereza mu Rwanda. CNDD-FDD yafashijwe n’abahoze mu ngabo za EX-FAR n’Interahamwe.
Kubwayo yinjijwe mu myitozo ya gisirikare, abwirwa ko ari ugufasha Abahutu gufata ubutegetsi mu Burundi no mu Rwanda. Ati: “Abarundi baratubwiraga bati: muze dufashe Abahutu dufate ubutegetsi, nitumara gufata ubutegetsi mu Burundi duhindukire tujye no mu Rwanda turwanye ubutegetsi bw’Abatutsi.”
Muri Mutarama 1995, CNDD-FDD yatangiye kurwana mu bice bya Bukinanyana, Mabayi, Runda na Busesa. Nyangoma Léonard wari uyoboye uwo mutwe, ariko nta bikoresho bihagije bari bafite, bakoreshaga ibyo bahawe na EX-FAR. Batangiye kugaba ibitero by’Abacengezi mu Rwanda banyuze mu Majyaruguru n’Amajyepfo. Kubwayo avuga ko muri CNDD-FDD habaga inzara n’ibibazo bikomeye, bituma muri Gicurasi 1996 yambuka Rusizi ajya muri RDC.
Yageze mu nkambi ya Runingu, ahurirayo n’umwarimu wamwigishije i Runyombyi, amufasha kuhisanga. Nyuma yimukiye Kagunga, akora nk’umukozi ushinzwe ubuzima, ariko mu Ugushyingo 1996 ahungira muri Tanzania mu nkambi ya Kasuru. Yahabaye kugeza mu 2000, agaruka muri RDC yiyunga na FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda), umutwe washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu 2001, Joseph Kabila yahamagaye abayobozi ba EX-FAR n’Interahamwe ngo bamufashe kurwanya Abatutsi. Muri bo harimo Gen. Sylvestre Mudacumura, Gen. Leodomir Mugaragu, Col. Aloys Bihirabagabo, Col. Tharcisse Renzaho, Gen. Emmanuel Nyamuhimba na Ignace Murwanashyaka. Kubwayo ati: “Kabila yarababwiye ati: nimuze mumfashe kubaka igisirikare turwanye Abatutsi banteye.” Batangiye imyitozo ikaze, mu 2001 u Rwanda rwongera kugabwaho ibitero by’Abacengezi, ariko birapfuba. Col. Pierre Habimana (Col. Bemera) yafatiwe muri ibyo bitero, akatirwa igifungo cya burundu, nyuma apfira muri gereza ya Mpanga.
Mu 2002, intambara y’imitwe irenga 25 y’inyeshyamba yibasiye Uburasirazuba bwa RDC. Amasezerano ya Pretoria yarasinywe, RDC itangaza FDLR nk’umutwe utemewe. Abayobozi bamwe barafashwe, ariko ntibyaciye intege FDLR. Mu 2003, Gen. Rwarakabije yatahanye n’abandi 180 mu Rwanda, bituma habaho urwikekwe hagati ye na Mudacumura. Kubwayo ati: “Inkuru yabaye kimomo abantu batangira gukekana, umwiryane uba uratangiye.”
Akomeza avuga ko abayobozi bakuru bari barababujije kurongora, bavuga ko ari ubuhanuzi bwa Bikiramariya. Ariko mu 2011, Kubwayo yabonye umugore wa Gen. Omega amusura avuye mu Rwanda, bituma abona ko abayobozi bababeshya. Nyuma yaho, FDLR yacitsemo ibice, bamwe bashinga CNRD-FLN mu 2016.
Kubwayo yaje kwiyomora kuri FDLR, yinjira muri FLN, umutwe washinzwe na Irategeka Wilson (Ndagijimana Laurent) n’abandi. FLN yashatse inkunga yo gutera u Rwanda, yifashisha Kubwayo wari waramenyereye i Burundi. Gen. Wilson yatangiye kuvugana na Paul Rusesabagina, Callixte Nsabimana [Sankara] na Twagiramungu Faustin, babaha inkunga y’amafaranga. Kubwayo yakomeje gutata amakuru, ndetse akajya ashyikiriza amafaranga Lt. Gen. Hamada Habimana yoherezwaga na Rusesabagina.
Intego nyamukuru yari uguhungabanya amatora ya Perezida ya 2017. Ariko u Burundi bwababwiye ko gufata u Rwanda bitoroshye. Mu 2018, bashinga MRCD, bagaba ibitero muri Nyungwe, Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi. Ibyo bitero byabaye mu Ugushyingo 2019, Gicurasi 2021 na Kamena 2022. Nyuma, Rusesabagina na Sankara barafashwe bagezwa imbere y’ubutabera bw’u Rwanda.
Kubwayo yaje gufatirwa i Burundi, arafungwa, nyuma yaje gufungurwa, mu 2023 ataha mu Rwanda. Ati: “Mu Rwanda banyakiriye neza bambaza ibyo nabagamo mbaha amakuru, mpita njya Mutobo mu ngando.” Yafashijwe kuvugana n’umuryango we wari warasigaye muri Kongo, nyuma uza kugarurwa mu Rwanda mu nkambi ya Nyarushishi. Ku wa 23 Ugushyingo 2023, Kubwayo yasohotse ingando, asanga umuryango we waramaze kugaruka.
Kubwayo ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda bwamwakiriye neza, ariko akavuga ko imyaka 29 yamaze mu mashyamba ari igihombo gikomeye. Ati: “Igihugu nagihunze ntacyanze, ni amateka mabi twakuriyemo. Ndicuza igihe namaze ndindagira.”
Ashimangira ko ubu Igihugu kiyobowe neza gifite amahoro kandi buri Munyarwanda afite umusanzu mu kucyubaka no kugiteza imbere ari nako agira inama urubyiruko agira ati: “Urubyiruko ruri mu Rwanda rufate mu ntoki amahirwe rwagize yo kuvukira mu Gihugu kiyobowe neza, kuko ubu hari abashobora kurengwa bakiroha mu bikorwa bibi kubera amakuru bahabwa ku mbuga nkoranyambaga.”
Asaba buri Munyarwanda kumva ko nta heza nk’iwabo kandi abakibyiruka bakitandukanya n’ibyaha ababyeyi babo cyangwa abo mu miryango yabo bakoze ahubwo bakubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.