Umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga wasubukuwe uzatwara miliyari 51 Frw
Ikoranabuhanga

Umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga wasubukuwe uzatwara miliyari 51 Frw

ZIGAMA THEONESTE

May 8, 2024

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) cyatangaje ko umushinga wo gukora indangamuntu y’ikoranabuhanga wongeye gusubukurwa aho izafasha Abanyarwanda kubona ibyangombwa hifashishije sisitemu y’Ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa RISA, Bagamba Muhizi Innocent, yabibwiye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo w’Igihugu (PAC) ku wa Mbere tariki ya 7 Mata 2024.

Yabigaragaje ubwo Minisiteri y’Ikaranabuhanga na Inovasiyo ndetse na RISA, batangaga ibisobanuro ku bibazo by’imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu, byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari warangiye ku ya 30 Kamena 2023.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya itangaza ko u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano ya miliyoni 40 z’amadolari y’Amerika (asaga miliyari 51 z’amafanga y’u Rwanda) yo gushyira mu bikorwa umushinga w’indangamuntu korabuhanga.

Ubwo yagaragazaga amakosa yakozwe mu micungire y’umutungo yagaraye ko muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Depite Murara Jean Damascene yavuze ko intego ya Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga Ibishya kwari ugukorera Indangamuntu Koranabuhanga 60% by’Abanyarwanda mu 2022/2023 kandi ibi ntabwo byakozwe.

Muhizi yavuze  ishyirwa mu bikorwa rya sisitemu y’indangamuntu igizwe n’umushinga ufite ibyiciro bine.

Icya mbere cyerekana ubushakashatsi cyakozwe mbere yo gusinyana amasezerano na Banki y’Isi. Icyiciro cya kabiri cyari kijyanye n’ubushakashatsi ku kubika amakuru y’irangamimerere cyamaze gushyirwamo.

Muhizi yavuze ko bagikora ku gushyira amakuru muri sisitemu, aho amakuru arimo gushyirwamo ku buryo yazandikwa neza ku ndangamuntu.

Ku cyiciro cya nyuma kizaba kigizwe no gusohora indangamuntu.

Yagize ati: “Gahunda yo gutanga amasoko yaratangiye, inyandiko zigaragaza amasoko zishyizwe hanze, kandi abapiganwa batanga ibyifuzo byabo.”

Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa nyir’izina rizatangira nyuma y’uko isoko rihawe uritsindiye.

Ati: “Mu mezi 18 ari imbere, tuzaba twamaze gukora sisitemu. Turizera ko bizaba birangiye.”

Mu 2023, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Innovation, Ingabire Paula, yabwiye abagize Inteko Ishingamategeko ko u Rwanda ruteganya ko mu myaka 3 ruzaba rukoresha indangamuntu y’ikoranabuhanga.

Amakuru asabwa ku ndangamuntu y’ikoranabuhanga harimo nomero yayo, izina  rya nyirayo, igitsina, itariki y’amavuko, aho yavukiye, ubwenegihugu, n’izina ry’uwo mwashakanye, nomero ya telefoni, email (niba ihari), aderesi yo guturamo (niba ihari), ifoto ireba imbere, kugaragaza igikumwe cya nyirayo n’imboni ya nyirayo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves yabwiye Abadepite ko  Indangamuntu y’Ikoranabuhanga ari umushinga Guverinoma y’u Rwanda irimo gukorana na Banki y’Isi, ukaba wagutse uzwatara miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika wiswe (Rwanda Digital Acceleration Project).

Ni umushinga witezweho kuzazamura imibereho y’abaturage binyuze mu ikoranabuhanga no guteza imbere gahunda yo guhanga udushya, ukaba waratangiye mu mwaka wa 2022 ukazageza muri 2026.

Iradukunda yavuze ko umushinga w’imyaka itanu, ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya ku bufatanye n’ibigo bitandukanye birimo RISA n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA).

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA