Mu mpera z’icyumweru gishize taliki 24 kugeza 27 Werurwe 2022 i Cairo mu Misiri habereye Inama y’Inteko Rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu muri Afurika «AWKF » aho Uwiragiye Marc usanzwe ari Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda « RKWF » yatorewe kuba Visi Perezida.
Muri iyi nama, Sherif Mostafa ukomoka mu Misiri ni we wongeye gutorerwa kuyobora « African Wushu Kung Fu Federation » (AWKF) mu gihe cy’imyaka 4 (2022-2026).

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe abantu 4 ari bo Uwiragiye Marc (Rwanda), Patrice Komenan (Benin), Yayah Beddour (Algérie) na Maître Gao (Madagascar).
Hari kandi abatowe nk’abagize Komite ari bo Ndiogou Gueye (Senegal), Meïté siaka (Cote d’Ivoire), Abderamane Esannaghi (Maroc), Mohamed Adel Zahra (Tunisia), Luc Bendza (Gabon) na Steve Kouma (Congo Brazzaville).

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi Nama y’Inteko Rusange ni uko Libya na Zimbabwe zahagaritswe. Hemejwe kandi ko Shampiyona y’Afurika igiye kuba ku nshuro ya 8 izabera muri Cote d’Ivoire. Shampiyona y’Afurika y’abakiri bato «Junior» izabera muri Algeria naho irushanwa mpuzamahanga muri Kung Fu Wushu ribere mu Misiri.
Nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc atangaza ko iyi ari intambwe nziza ku Rwanda kandi bigaragaza ko hari aho bageze mu bijyanye n’imikorere.
Yakomeje avuga ko bategura buri mwaka irushanwa ryo kwibuka aho ryabaye mpuzamahanga rikaba ryitabirwa n’ibihugu byo muri aka Karere k’Afurika y’Uburasirazuba.
Ati : « Iri rushanwa ryo Kwibuka risanzwe riba kandi rikitabirwa n’amakipe yo mu Karere gusa COVID-19 yadukomye mu nkokora ariko ubwo iri gucisha make tuzongera dusubukure dushyiremo imbaraga kurenza uko twakoraga.»
Uwiragiye avuga ko inshingano ze ari ukwita ku iterambere ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba.
Ati : «Biransaba gushyira imbaraga mu gukorana cyane n’andi mashyirahamwe cyane cyane ayo muri Afurika y’Uburasirazuba .»
Perezida wa RKWF, Uwiragiye avuga ko ibi bikomeza kubatera ingufu nk’Abanyarwanda bakaba basabwa gukora cyane bakesa umuhigo bagahiga abandi. Ati : «Turasaba Abanyarwanda bose kudushyigikira kugira ngo tuzagere ku iterambere twifuza.»
Ikipe y’u Rwanda yitabiriye ku nshuro ya mbere shampiyona y’Isi mu mukino wa Kung Fu Wushu “World Wushu Championships 2019”, yabereye mu mujyi wa Shanghai mu Bushinwa kuva tariki 17 kugeza 23 Ukwakira 2019. Uwiragiye avuga ko bajyanye abakinnyi 2 barakina barasoza kandi hari byinshi bungutse bizabafashe nubwo inzira ikiri ndende.
Akomeza avuga ko muri 2023, iyi mikino izaba ku nshuro ya 16 aho izabera Dallas muri USA na ho bakaba bateganya kujyayo kandi bizeye ko bazabigeraho bakaba basaba buri Munyarwanda wese aho ari kubashyigikira. Ati : “Biragaragara ko tugeze ku rwego rwiza ku buryo amahanga atubona, imigabo n’imigambi yacu ni ugutsinda.”
Umukino wa Kung Fu Wushu, ni umukino njyarugamba ufite inkomoko mu Bushinwa. Ukinwa mu bice bibiri harimo igice cyo kwiyereka “Taolu” n’igice cyo kurwana “Sanda”. Uyu mukino mu Rwanda ukinwa n’abantu barenga ibihumbi 2 mu byiciro by’imyaka bitandukanye.
Tumusifu Emmanuel
March 30, 2022 at 5:24 pmTwishiniye intambwe President wacu yateye, nishema ryigihugu ahasigaye nahacu nkabakinnyi NGO tumushyigikire. Ikindi kd media namwe inkunga yanyu irakenewe musura club zitandukanye bizatuma ishusho yumukino irushaho kuzamuka mubanyarwanda