Zion Temple yaguze ikigo cy’imari cyacungwaga by’agateganyo na BNR
Ubukungu

Zion Temple yaguze ikigo cy’imari cyacungwaga by’agateganyo na BNR

KAMALIZA AGNES

February 16, 2024

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yagurishije ikigo cy’imari cyitwa “TRUST CAPITAL- KIRA MICROFINANCE Plc”, cyahoze cyitwa AXON TUNGA MICROFINANCE Plc n’Itorero Authentic word Ministries/ Zion Celebration Center rizwi nka Zion Temple.

Banki Nkuru y’u   Rwanda (BNR) yacungaga by’agateganyo iki kigo, yemeje ko nyuma yo kugishyira mu maboko y’umushoramari Authentic word Ministries / Zion Celebration Center imirimo yo kugikurikirana mu buryo bwihariye yasojwe.

Ibi bikaba bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Guverineri wa BNR John Rwangombwa, ku wa 15 Gashyantare 2024.

BNR yasabye abari abakiliya ba AXON TUNGA MICROFINANCE Plc n’abafatanyabikorwa bayo gukomeza gukorana na TRUST CAPITAL- KIRA MICROFINANCE Plc, kuko ari ikigo gikurikije amategeko kandi kigenzurwa na BNR ndetse ko ibikorwa byayo biri gukorwa hubahirizwa ibipimo bisabwa.

Mu itangazo ryo ku wa 27 Gashyantare 2023, ni bwo   Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yamenyesheje Abanyarwanda bose cyane cyane abakiliya ba AXON TUNGA MICROFINANCE Plc ko yafashe inshingano zo gucunga imikorere ya AXON TUNGA MICROFINANCE Plc, ihereye ku wa 01 Werurwe 2023, mu rwego rwo kurengera abayibikijemo amafaranga n’abandi bafatanyabikorwa bayo.

Nyuma yo kugurwa n’umushoramari Authentic word Ministries / Zion Celebration Center (AWM/ ZTCC), tariki ya 01 Gashyantare 2024, AXON TUNGA MICROFINANCE Plc yaje guhindurirwa izina yitwa “TRUST CAPITAL- KIRA MICROFINANCE Plc.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

  • BYIHORERE augustin
    February 21, 2025 at 10:11 pm Musubize

    Uwiteka abahe umugisha mwinshi Kandi nishimiye intambwe nziza ZTCC tugezeho gusa turasaba ko mwaduha uburyo bwo twafunguzamo account muri bank yacu
    Ndetse nuburyo twabona branche muntara

    Ikindi ntekereza nuko mufashe all authentic academy abakozi baho bagahemberwa muri kira bank murakoze

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA