Nyagatare: Abahereye kuri litiro 16 z’amata bageze ku mutungo wa miliyoni 32 Frw 
Ubukungu

Nyagatare: Abahereye kuri litiro 16 z’amata bageze ku mutungo wa miliyoni 32 Frw 

HITIMANA SERVAND

October 21, 2026

Abagore 16 bo mu Murenge wa Matimba ho mu Karere ka Nyagatare bishimira ko nyuma y’imyaka umunani bishyize hamwe bakazana buri wese litiro y’amata, kuri ubu bamaze kugera ku mutungo wa miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Aba bagore bavuga ko nyuma yo gutangiza Koperative Girubuzima ikusanya amata bakayacunda akavamo amavuta yo kurya mu mwaka wa 2018, uyu munsi bishimira ko bubatse uruganda. 

Abagize iyo koperative babwiye Imvaho Nshya ko amata batangije bayabariraga agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 5 000. Cyarikora Rosette uyobora iyi Koperative, yavuze ko gukusanya amata ari byo buryo bwo kubona igishoro cyo gutangiza bwaboroheye. Yagize ati: “Twatangiye buri wese azana litiro y’amata turayegeranya hanyuma tujya hamwe turacunda, tugenda twongera ubushobozi gahoro gahoro.”

Cyarikora avuga ko batangiye bakura amavuta yo kurya mu mata mu buryo busanzwe bwa gakondo, ariko uko babikomezaga baje gusanga babihinduramo ishoramari bakabigira ubucuruzi bukomeye. Ati: “Uko twacundaga tukabona amavuta tukagurisha inaha iwacu twaje kugira igitekerezo cyo kubikora mu buryo bugezweho tugashinga uruganda rutunganya ibikomoka ku mata. Ni muri urwo rwego twatekereje kugura imashini zadufasha, dukora umushinga wo gutunganya mata tukayakuramo amavuta yo kurya, ayo kwisiga ndetse n’ibyo kunywa birimo yawurute.”

Nyuma baje gufata icyemezo cyo gushinga uruganda bareka gukora amavuta mu buryo bwa gakondo, bongeraho gukora amavuta yo kwisiga ndetse na yahurute. Koperative Girubuzima imaze igihe gito ihawe icyangombwa cy’ubuziranenge aho bavuga ko bysbongereye amahirwe yo gutuma bakora ku buryo bwagutse ndetse bakageza ibicuruzwa byabo mu Gihugu hose no hanze.

Cyarikora Rosette agira ati: “Mu rugendo tumazemo igihe ni uko twasabwaga kugira ibyangombwa by’ubuziranenge kugira ngo ibyo dukora birusheho kugirirwa icyizere ku isoko. Ubu rero twabonye icyangombwa cy’ubuziranenge ku buryo ubu tugiye kwagura ibyo dukora ndetse tugahatana ku masoko yo mu Gihugu ndetse no hanze.”

Muziga Christine, umwe mu banyamuryango, avuga ko kuba muri iyi koperative byatumye bitinyuka ndetse babona ko hari ibyo bashoboye gukora. Ati: “Ntabwo tukiri abagore bo mu gikari. Turi abagore bamenye ko dufite ubushobozi bwo kugira icyo dukora kandi bikaba byaduteza imbere. Twishimira ko twamenye gukora ubucuruzi, tugatekereza uko twagura ibikorwa byacu tukamenya gukora igenamigambi n’ibindi.”

Candari Christine na we nk’umunyamuryango wa Koperative Giruzubuzima, agira ati: “Ibi byose tugeraho tubishimira ubuyobozi bwiza bwadushishikarije kwitinyuka no guharanira kwigira. Dufite icyizere ko imbere ari heza kandi tuzabera urugero rwiza n’abana bacu, cyane cyane abana b’abakobwa babona tubyuka tukajya ku murimo. Twatangiye nta bushobozi ariko ubu urebye imitungo tugezeho iragera kuri miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Aba abagore bavuga ko ibikorwa byabo ari ingenzi mu mibereho yabo ya buri munsi mu miryango yabo, aho bibafasha mu kwikenura no kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry ubwo yifatanyaga n’abagore bo mu Karere ka Nyagatare ashimira uruhare rw’abagore mu mirimo iteza imbere imiryango yabo ndetse n’Igihugu, asaba ko abatangiye ibikorwa nk’ibi babera abandi urumuri.

Yagize ati: “Uyu munsi umugore ni inkingi ya mwamba mu kwita ku muryango mu bijyanye n’uburere, ariko kandi ubu umugore ari kugira umusanzu ukomeye atanga mu guteza imbere umuryango ndetse n’Igihugu muri rusange. Dushimira abagore bose bagaragaza ko bashoboye bagakora imishinga y’ishoramari mu bikorwa bitandukanye, aho bakwiye kubera urumuri abacyitinya kugira ngo nabo batere intambwe bakore bityo twese tuzamukire hamwe.”

Iyi kopeartive y’abagore b’i Matimba ivuga ko ibyo bakora bikunzwe ku isoko ndetse ubu bakaba bafite isoko mpuzamahanga mu gihugu cya Quatar badashobora guhaza, aho bateganya gushaka aba bongeranya ubushobozi bagakora ibigezwa kuri iri soko rinini.

Zimwe mu mashini zifasha mu gukura amavuta mu mata

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA