Amb. Busabizwa yashyikirije Perezida wa Guinée Equatoriale impapuro zo guhagararira u Rwanda
Politiki

Amb. Busabizwa yashyikirije Perezida wa Guinée Equatoriale impapuro zo guhagararira u Rwanda

Imvaho Nshya

June 19, 2026

Ambasaderi Busabizwa Parfait yashyikirije Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga rigaragaza ko uyu muhango wabereye i Malabo, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, ku wa Kane, taririki ya 18 Kamena 2026.

Nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinée Equatoriale, Amb. Busabizwa yagiranye ibiganiro na Perezida Teodoro Obiang ku kwagura imikoranire hagati y’iki gihugu n’u Rwanda ndetse no guteza imbere gahunda zo kwihuza kwa Afurika. Parfait Busabizwa asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Gabon no muri Congo Brazaville ari na ho afite icyicaro.

Umubano w’u Rwanda na Equatorial Guinea umaze imyaka myinshi ushingiye ku bufatanye bwa Dipolomasi, ubukungu n’iterambere. Muri Mutarama 2019, Perezida Paul Kagame yakiriye i Kigali Perezida wa Equatorial Guinea, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, wari wagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu Rwanda.

Nyuma y’ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi n’intumwa zabo, hasinywe amasezerano ane y’ingenzi agamije kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Ayo masezerano arimo agena imikorere ya Komisiyo Ihuriweho y’Ibihugu byombi, ubujyanama bwa dipolomasi, ubufatanye mu rwego rw’ubukerarugendo ndetse n’amasezerano y’ingendo zo mu kirere.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Equatorial Guinea bifite ubushake bwo gukomeza gukorera hamwe mu nzego zitandukanye hagamijwe guteza imbere imibereho y’abaturage b’ibihugu byombi no gushyigikira intego z’iterambere rya Afurika. Yanashimye uruhare rwa Equatorial Guinea mu gushyigikira ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika.

Uru ruzinduko rwabaye indi ntambwe ikomeye mu gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Equatorial Guinea, wari waratangiye gukomera cyane cyane nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Obiang i Kigali mu mwaka wa 2014, ubwo ibihugu byombi byasinyaga amasezerano rusange y’ubufatanye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA