Igikombe cy’Isi: u Bufaransa bwatsinze Sénégal, Kylian Mbappé yandika amateka mashya
Amakuru

Igikombe cy’Isi: u Bufaransa bwatsinze Sénégal, Kylian Mbappé yandika amateka mashya

SHEMA IVAN

June 16, 2026

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yatsinze iya Senegal ibitego 3-1 mu mukino wayo wa mbere mu Itsinda I ry’Igikombe cy’Isi, wabaye mu ijoro rwo ku wa Kabiri, tariki ya 16 Kamena 2026.

‎Uyu mukino watangiye saa tatu z’ijoro wabereye muri MetLife Stadium yari yuzuye abafana bagera ku bihumbi 80 545.

‎Ni umukino watangiye wihuta cyane, amakipe yombi agerageza kurema uburyo bwo gutsinda igitego hakiri kare.

‎Mu minota 20, ikipe y’igihugu y’u Bufaransa “Le Bleus” yihariye umupira mu kibuga hagati binyuze mu bakinnyi basatira barimo Kylian Mbappé na Michael Olise, ariko ubwugarizi bwa Senegal bukomeza kwihagararaho.

‎Ku munota wa 25, Senegal yabonye uburyo bwo gufungura amazamu ku mupira El Hadji Malick Diouf yacomekeye rutahizamu Nicolas Jackson ba myugariro, awuteye ukurwaho neza n’umunyezamu Mike Maignan washyize muri koruneri itagize icyo itanga.

‎Ku munota wa 45+5, Senegal yongeye kubona andi mahirwe yo gutsinda igitego ku mupira mwiza Ismaila Sarr yahawe ari wenyine imbere y’izamu awuteye ujya hejuru.

‎Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

‎U Bufaransa bwagarukanye imbaraga nyinshi mu igice cya kabiri, batangira gusatira cyane bashaka igitego harimo ishoti rikomeye ryatewe na Michael Olise, umupira ushyirwa muri koruneri itagize icyo itanga.

‎Byasabye gutegereza ku munota wa 66, kugira ngo u Bufaransa bufungure amazamu ku mupira mwiza Micheal Olise yacomekeye Kylian Mbappe awushyira mu izamu.

‎Ku munota wa 74, Umunyezamu Edouard Mendy yatabaye Senegal akuramo ishoti rikomeye ryatewe na Desire Doue, umupira ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

‎Ku munota wa 76, umutoza wa Senegal, Pape Thiaw yakoze impinduka ebyiri Ismaila Sarr na Lamine Camara basimburwa na Ibrahim Mbaye na Habib Diarra.

‎Ku munota wa 80, Umutoza w’u Bufaransa yakoze impinduka Ousmane Dembele asimburwa na Bradley Barcola.

‎Izi mpinduka zahise zitanga umusaruro kuko nyuma y’iminota ibiri gusa, Adrien Rabiot yacomekeye umupira mwiza Bradley Barcola asiga ba myugariro ahita aroba umunyezamu uruhukira mu rushundura.

‎Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota umunani y’inyongera.

‎Ku munota wa 90+5, Ibrahim Mbaye yatsindiye Senegal igitego cya mbere ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw’amahina, umupira uruhukira mu izamu.

‎Nyuma y’umunota umwe, Kylian Mbappe yatsindiye u Bufaransa igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yatereye nko muri metero 35, Umunyezamu Edouard Mendy ananirwa kuwukuraho ujya mu izamu.

‎Umukino warangiye u Bufuransa butsinze Senegal ibitego 3-1 mu mukino wa mbere mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

‎Muri uyu mukino, rutahizamu Kylian Mbappe yabaye umukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi (58) mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa akuyeho agahigo kari gafitwe na Olivier Giroud arusha igitego kimwe.


Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA