AS Kigali 2-0 Gorilla FC
Mukura 1-0 Marines FC
Gicumbi FC 1-1 Espoir FC
Rutsiro FC 2-1 Gasogi United
Police FC 0-1 Kiyovu
APR FC 2-0 Etincelles FC
Bugesera FC 0-1 Rayon Sports
Musanze FC 2-0 Etoile de l’Est FC
Taliki 19, 20 na 21 Gashyantare 2022 hakinwe imikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Primus National League 2021-2022” aho ikipe ya APR FC yitwaye neza itsinda Etincelles FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo.
Iyi kipe ya APR FC yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Manishimwe Djabel na Kwizera Allain, umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo. Ikipe ya APR FC ikaba yitwaye neza nyuma y’uko umukino uheruka wa shampiyona yari yatsinzwe na Musanze FC igitego 1-0.
Mu yindi mikino yari itegerejwe cyane yabaye, ikipe ya Kiyovu yatsinze Police FC igitego 1-0, Mukura itsinda Marines FC igitego 1-0 ndetse n’ikipe ya Rayon Sports itsinda Bugesera FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Musa Esenu.

Indi mikino y’umunsi wa 18 yabaye, Gicumbi FC yanganyije na Espoir FC igitego 1-1, Rutsiro FC itsinda Gasogi United ibitego 2-1, Musanze FC itsinda Etoile de l’Est FC ibitego 2-0 naho AS Kigali itsinda Gorilla FC ibitego 2-0.

Nyuma y’umunsi wa 18, ikipe ya APR FC irayoboye n’amanota 40, ikurikiwe na Kiyovu ku mwanya wa kabiri n’amanota 38, Mukura iri ku mwanya wa 3, Rayon Sports ku mwanya wa 4 zose n’amanota 32. Ku mwanya wa nyuma wa 16 hari ikipe ya Gicumbi FC n’amanota 14.
Imikino y’umunsi wa 19 biteganyijwe ko izaba taliki 25, 26 na 27 Gashyantare 2022.