DUC 70-85 SLAC
Taliki 06-03-2022
REG BBC- AS Salé (16h00)
US Monastir-CFV Beira (19h30)
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 05 Werurwe 2022 ni bwo hatangiye imikino y’amajonjora y’imikino y’Afurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo mu mukino wa Basketball mu bagabo “Africa Basketball League 2022”.
Iyi mikino biteganyijwe ko izasozwa taliki 15 Werurwe 2022 ni iyo mu itsinda rya mbere “Sahara Conference” rigizwe na US Monastir (Tunisia) yakinnye umukino wa nyuma muri BAL 2021, AS Salé (Maroc), SLAC (Guinea), DUC (Senegal), Ferroviário da Beira (Mozambique) na REG BBC (Rwanda).
Ku munsi wa mbere habaye umukino umwe wahuje ikipe ya DUC yo muri Senegal na SLAC yo muri Guinea, umukino urangira ikipe ya SLAC itsinze DUC amanota 85 kuri 70. Ikipe ya DUC yatangiye neza itsinda uduce tubiri, 24-22 na 21-15. Mu gace ka 3, SLAC yitwaye neza itsinda DUC amanota 32-11 inatsinda agace ka 4 amanota 16-14.
Imikino y’umunsi wa kabiri bitegayijwe ko izaba kuri iki Cyumweru taliki 06 Werurwe 2022 aho ikipe ya REG BBC ihagarariye u Rwanda ikina na AS Salé yo muri Maroc. Umukino urabera muri Dakar Arena, saa kumi (16h00) ku isaha yo mu Rwanda.
Undi mukino uteganyijwe ni ugomba guhuza ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia na CFV Beira yo muri Mozambique. Umukino uraba saa moya n’igice 19h30) ku isaha ya Kigali.
Abakinnyi REG BBC izifashisha
Umutoza mukuru w’ikipe ya REG BBC, Robert John Pack yatoranyije abakinnyi 13 agomba kwifashisha muri iyi mikino ari bo Cleveland Joseph Thomas Jr., Antony Walker, Adonis Jovon Filer, Pitchou Manga, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, Shyaka Olivier, Kami Kabange, Kaje Elie, Habimana Ntore, Pierre Thierry Vandriessche, Mpoyo Axel na Joy Ighovodja.
Mbere y’uko REG BBC ikina umukino wayo wa mbere, kuri uyu wa Gatandatu taliki 05 Werurwe 2022, Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Karabaranga Jean Pierre ari kumwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, Mugwiza Desire basuye abakinnyi aho bari mu myitozo muri NBA Academy babasaba kwitwara neza.

Aya makipe uko ari 6 azakina hagati yayo hanyuma 4 ya mbere abone itike ya ¼ cy’irangiza.
Amafoto








Foto: Shema Innocent