Nkurayija Ishimwe Jean Hubert yatorewe kuyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) mu myaka ine iri imbere.
Amatora ya Komite Nyobozi ya FERWACY yabereye mu Nteko Rusange Idasanzwe, yateranye kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026.
Nkurayija Ishimwe Jean Hubert wari umukandida rukumbi kuri uyu wa mwanya wa Perezida, yatowe ku majwi 10 kuri 11 y’abatoye bose.
Asimbuye Ndayishimiye Samson wari umaze imyaka ibiri kugira ngo isoze manda yari yaratorewe Komite yari iyobowe na Murenzi Abdallah.
Makuza Clement yatorewe umwanya wa Visi Perezida wa mbere ku mwajwi 9 kuri 11 ni mu gihe Umuhoza Ange Belyse yaterewe kuba Visi Perezida wa Kabiri n’amajwi umunani kuri 11 y’abatoye.
Ruyonza Arlette wari Umunyamabanga wa FERWACY muri Komite icyuye igihe, yongeye gutorerwa uyu mwanya nyuma yo gutsinda ku majwi 11 kuri 11, Katabarwa Daniel yongeye gutorerwa umwanya w’Umubitsi ku majwi 11 kuri 11 naho Bizimana Albert yatorewe kuba umwanya w’umugenzuzi.
Abajyanama bane biyamamaje ariko babiri muri bo nibo batsinze, abo ni Karambizi Rabini-Hamim wari usanzwemo wagize amanota icyenda na Nsengiyumva Jean Claude wagize amajwi arindwi.
Bahigitse Mupenzi Christophe René wagize amajwi ane na Ntembe Jean Bosco wagize amajwi abiri.
Nkurayija Ishimwe Jean Hubert yari asazwe ari Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda inshingano yagiyemo mu kwezi k’Ukuboza 2025 asimbuye Kamuzinzi Freddy wari usoze amasezerano ye.
Komite Nyobozi nshya yatorewe kuyobora FERWACY ifite inshingano zikomeye zo gukomeza kuzamura uyu mukino umaze gutera imbere mu Rwanda ndetse no gutegura amarushanwa akomeye arimo Tour du Rwanda 2027 izatangira mu mpera za Gashyantare.








