Kuva taliki 24 Nyakanga 2022, itsinda ry’abakinnyi b’u Rwanda n’ababaherekeje bose hamwe bagera kuri 28 bari mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza aho baserukiye igihugu mu mikino ihuza ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza “Commonwealth Games 2022”.
Ku wa Mbere taliki 25 Nyakanga 2022 ni bwo ikipe y’u Rwanda yakiriwe ku mugaragaro aho abazitabira imikino ya “Commonwealth Games 2022” bacumbikiwe “Commonwealth Games Village”.
Umuyobozi wa “Commonwealth Games Village”, Dave Moorcroft ni we wakiriye ikipe y’u Rwanda ahabaye n’ibirori bitandukanye byakozwe n’abakorerabushake ndetse hanatangwa n’impano.


Uwagiye ayoboye itsinda ry’abaserukiye u Rwanda, Mugisha Jean Jacques yishimiye uko bakiriwe ashima cyane ishyirahamwe ry’imikino ihuza ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza “Commonwealth Games Federation” abakorerabushake batandukanye, abakinnyi ndetse n’umujyi wa Birmingham.

Yifurije kandi abakinnyi bose amahirwe masa no kwitwara neza mu marushanwa bagiye gutangira.



Kuri uyu wa Kabiri taliki 26 Nyakanga 2022, Minisitiri wa Siporo « MINISPORTS », Munyangaju Aurore Mimosa yasuye abakinnyi agirana na bo ikiganiro anabagezaho ubutumwa aho yabasabye kwitwara neza.



Abaserukiye u Rwanda muri “Commonwealth Games 2022” bahagurutse mu Rwanda ku wa Gatandatu taliki 23 Nyakanga 2022 berekeza i Birmingham mu Bwongereza.
Mbere yo guhaguruka mu Rwanda, Munyanziza Gervais, Umuyobozi w’agateganyo wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” mu izina rya Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yashyikirije ibendera aba bakinnyi abasaba kuzitwara neza bagahesha ishema igihugu.


Yabibukije ko kuba Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari we ubu uyoboye umuryango wa “Commonwealth” bikwiriye kubatera ishyaka ryo guharanira kuzitwara neza.
Visi Perezida wa mbere wa “Rwanda Commonwealth Games Association”, Umulinga Alice yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye mu gihe bari bamaze mu mwiherero bitegura iyi mikino anabasaba kuzitwara neza.
Iyi mikino “Commonwealth Games 2022” biteganyijwe ko izatangira taliki 28 Nyakanga 2022 ahateganyijwe ibirori byo kuyifungura ku mugaragaro naho kurushanwa bitangire taliki 29 Nyakanga 2022.
Mu birori byo gufungura ku mugaragaro iyi mikino, abaserukiye u Rwanda bazaba bambaye imyenda ya Kinyarwanda (Imishanana) aho Ntagengwa Olivier na Ingabire Diane ari bo bazaba batwaye idarapo.

Biteganyijwe ko imikino izasozwa taliki 08 Kanama 2022 ahazaba umuhango wo gusoza ku mugaragaro iyi mikino.
Uko abakinnyi baserukiye u Rwanda bazarushanwa
U Rwanda rwaserukiwe n’abakinnyi 16 mu mikino 4 itandukanye irimo gusiganwa ku magare “Cycling”, imikino ngororamubiri “Athletics”, Koga “Swimming” na Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball”.
Koga “Swimming”
Mu mukino wo Koga “Swimming”, u Rwanda rwaserukiwe n’abakinnyi babiri mu bagabo ari bo Imaniraguha Eloi na Irankunda Isihaka aho bari kumwe n’umutoza, Rukundo Patrick.

Taliki 29 Nyakanga 2022, Irankunda Isihaka azarushanwa muri metero 50 muri “Butterfly” mu majonjora y’ibanze niyitwara neza akine na ½ nyuma taliki 30 Nyakanga 2022 naba yitwaye neza akine icyiciro cya nyuma. Muri iki cyiciro mu mikino mpuzamahanga iheruka yakoresheje amasegonda 27 n’ibice 07.



Taliki 31 Nyakanga 2022, Maniraguha Eloi azarushanwa muri metero 100 muri “Freestyle” mu majonjora y’ibanze ndetse niyitwara neza akomeze muri ½ mu gihe azitwara neza, taliki 01 Kanama 2022 yahatana mu cyiciro cya nyuma. Ubwo aheruka guhatana muri iki cyiciro Maniraguha yakoresheje amasegonda 57 n’ibice 17.
Taliki 01 Kanama 2022, Irankunda azarushanwa muri metero 100 muri “Butterfly” mu majonjora y’ibanze yakwitwara neza agakomeza muri ½ yatsinda akazakina icyiciro cya nyuma, taliki 02 Kanama 2022. Aha Irankunda Isihaka ubwo aheruka kurushanwa yakoresheje umunota 1, amasegonda 02 n’ibice 25.
Taliki 02 Kanama 2022, Maniraguha Eloi azahatana muri metero 50 muri “Freestyle” mu majonjora hanyuma niyitwara neza akomeze muri ½ natsinda azakine icyiciro cya nyuma taliki 03 Kanama 2022. Muri iki cyiciro, Maniraguha Eloi ubwo aheruka kurushanwa yakoresheje amasegonda 25 n’ibice 26.


Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball”
Abakinnyi baserukiye u Rwanda mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball” mu bagabo ni Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Vénuste. Bakaba bari kumwe n’umutoza, Mudahinyuka Christophe.

Iyi kipe y’ u Rwanda iri mu itsinda B hamwe na Australia (Paul Burnett na Christopher “Chris” McHugh), Afurika y’Epfo (Leo Williams na Grant Goldschmidt) na Maldives (Sajid Ismail na Adam Naseem).
Umukino wa mbere, taliki 30 Nyakanga 2022, ikipe y’u Rwanda izakina n’Afurika y’Epfo. Taliki 01 Kanama 2022, ikipe y’u Rwanda izakina na Maldives hanyuma taliki 03 Kanama 2022, ikipe y’u Rwanda ikine na Australia.
Muri iki cyiciro hitabiriye amakipe 12 ashyirwa mu matsinda 3, amakipe 2 muri buri tsinda (4) kongeraho amakipe 2 yabaye aya 3 yitwaye neza azakomeza muri ¼ cy’irangiza.



Imikino ngororamubiri “Athletics”
Abakinnyi 4 ni bo baserukiye u Rwanda ari bo Nimubona Yves, Iranzi Celine, Uwitonze Claire na Imanizabayo Emeline. Umutoza akaba ari Kanyabugoyi Anicet.

Muri iki cyiciro, taliki 03 Kanama 2022 Iranzi Celine azasiganwa muri metero ibihumbi 10. Taliki 05 Kanama 2022, Uwitonze Claire azahatana muri metero 1500 mu majonjora nabasha kwitwara neza ahatane mu cyiciro cya nyuma taliki 07 Kanama 2022.
Nimubona Yves mu gusiganwa metero ibihumbi 5 mu bagabo azahatana taliki 06 Kanama 2022 naho taliki 07 Kanama 2022, Imanizabayo Emeline azahatana muri metero ibihumbi 5.


Umukino wo gusiganwa ku magare “Cycling”
Mu mukino wo gusiganwa ku magare « Cycling » u Rwanda rwaserukiwe n’abakinnyi 8 barimo 5 mu cyiciro cy’abagabo ari bo Uhiriwe Byiza Renus, Muhoza Eric, Mugisha Samuel, Manizabayo Eric na Mugisha Moise. Hari kandi abakinnyi 3 mu bagore ari bo Mukashema Josiane, Ingabire Diane na Tuyishimire Jacqueline. Umutoza ni Sempoma Felix.

Taliki 04 Kanama 2022, mu bagore hazakinwa icyiciro cyo gusiganwa n’isaha hakabarwa ibihe byakoreshejwe nk’ikipe «Team Time Trial » aho abazasiganwa bazakora intera ya kilometero 29. Ikipe y’u Rwanda izaba igizwe na Mukashema Josiane, Ingabire Diane na Tuyishimire Jacqueline.
Ikipe y’u Rwanda mu bagabo na yo izasiganwa n’isaha habarwe ibihe byakoreshejwe « Team Time Trial » aho bazakora intera ya kilometero 37. Ikipe y’u Rwanda izaba igizwe na Mugisha Moise, Mugisha Samuel na Uhiriwe Byiza Renus.
Taliki 07 Kanama 2022 hazaba isiganwa ryo mu muhanda « Road Race » mu bagore bazasiganwa intera ya kilometero 112. Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bazasiganwa ni Mukashema Josianne, Ingabire Diane na Tuyishimire Jacqueline.
Mu bagabo naho hazakinwa isiganwa ryo mu muhanda “Road Race” aho bazasiganwa intera ya kilometero 160. Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bazahatana ni Mugisha Moise, Mugisha Samuel, Uhiriwe Byiza Renus, Muhoza Eric na Manizabayo Eric.



Iyi ni inshuro ya 4 u Rwanda rwitabiriye iyi mikino ya “Commonwealth Games” kuko rwitabiriye bwa mbere muri 2010 hakurikiraho 2014 na 2018. Muri izi nshuro 3 ziheruka u Rwanda nta bwo ruregukana umudali.