Florentino Perez yatorewe kuyobora Ikipe ya Real Madrid ku nshuro ya munani, aho yari ahanganye na Enrique Riquelme yatsinze ku majwi 65% kuri 35% nyuma y’imyaka 20 nta wundi uhangana na we mu amatora yabaye ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2026.
Florentino Perez yatangiye kuyobora iyi kipe kuva mu 2000, mu 2004 yareguye, agaruka 2009 kuyiyobora, Imvaho Nshya yakusanyije amakuru y’ingenzi ukwiriye kumenya kuri uyu munyabigwi ariko kandi na Enrique Riquelme wabashije guhangara Perez ndetse akanabona aya majwi yatunguranye ku muntu ukiri muto ndetse udafite n’andi mateka muri iyi kipe.
Yitwa Florentino Pérez Rodríguez, yavutse ku wa 8 Gicurasi 1947 (imyaka 79), mu Mujyi Madrid muri Esipanye mu gace ka Hortaleza Área, nta hantu na hamwe havuga ko yaba yarigeze akina umupira cyangwa ngo agirane isano na wo, ahubwo ni umushoramari ndetse akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Grupo ACS, kompayi izwi cyane mu bwubatsi muri Esipanye ndetse no ku Isi muri rusange.
Uyu mugabo yize muri Kaminuza ya Technical University yi Madrid, yubaka ibigwi bye mu bijyanye no kuyobora ibigo bitandukanye no gucunga umutungo wabyo, ari na bwo yabaye Umuyobozi Mukuru w’iyi kompanyi ya Grupo ACS.
Florentino yatangiye kwiyamamariza kuyobora Real Madid mu mwaka wa 1995 aho yari ahanganye na Ramón Mendoza, na Santiago Gómez Pintado, amatora yarangiye ari ku mwanya wa kabiri, Umuyobozi aba Ramón Mendoza.
Mu mwaka wa 2000 Perezi yatorewe kuyobora Real Madrid nyuma yo gutsinda Lorenzo Sanz bari bahanganye. Mu mwaka 2004 Florentino Pérez yari ahanganye na Lorenzo Sanz na Arturo Baldasano arabahigika atorerwa kuyobora iyi kipe. Kuva mu 2009 kugera mu 2025 yabaga ari we wenyine ku rutonde rw’itora, bitewe n’uko ntawundi wari afite ubushobozi bwo guhagana na we kuri uyu mwanya.
Kuva mu minsi isoza icyumweru gishize, havugwaga amakuru atandukanye y’amatora ya Real Madrid ariko abenshi bakagaruka kuri Enrique Riquelme, waje guhangana na Perez ndetse n’ibyo yavugaga ko yahita akora mu gihe yatorwa, birimo no kuvuguruza imyanzuro Perez yari yafashe.
Enrique Riquelme yavutse mu 1989 afite imyaka 37 y’amavuko, ni umunya Esipanye uzi cyane mu ishoramari mu bijyanye n’ingufu zisubira, ni we washinze kompanyi ya Cox Energy ibituma yitwa umuherwe mu by’ingufu.
Uyu mugabo amaze imyaka myinshi ari umukunzi wa Real Madrid ndetse yujuje ibisabwa ngo ahatane mu matora y’Umuyobozi w’Ikipe ari na byo byatumye ahangana na Perez. Byaratunguranye cyane kuko imyaka 20 yari ishize Perez atagira umuntu uhangana na we kuri uyu mwanya, ariko Riquelme agahita abona amajwi 35% yose, kuri ubu ari kurebwaho nk’Umuyobozi wa Real Madrid ushobora gusimbura Perez.
Florentino Perez yifuza Umutoza José Mourinhoo, ndetse n’abakinnyi nka Ibrahima Konaté wakiniraga Liverpool, ndetse na Denzel Dumfries wa Intel Milan mu gihe Enrique Riquelme we yari yatangaje ko naramuka atsinze amatora ahita ahagarika ibyo biganiro na Mourinho, ahubwo akaganira na Jürgen Klopp wakoreye ibigwi muri Liverpool, hakavugwa n’andi makuru ko yifuzaga na Erling Haaland ndetse na Rodri.
Ibigenderwaho ngo ubashe kuyobora Real Madid
Kugira ngo ubashe kuyobora iyi kipe ya Real Madrid, harebwa ku ngingo nyinshi ariko izikunda kugorana cyane harimo, kuba ukomoka muri Esipanye byuzuye, kuba ufite byibura umutungo ungana na 15% by’ingengo y’imari y’umwaka y’iyi kipe, ni ukuvuga hagati ya miliyoni 150 na 200 z’Amayero, kuba umaze imyaka 20 uri umunyamuryango wa Real Madrid, kuba uri mukuru kandi nta kibazo ufitanye n’amategeko, kuba nta sano ufitanye n’umupira nk’umukinnyi, umutoza cyangwa umusifuzi.
Iyo wamaze kwemerwa haba amatora gusa iyo abiyamamaje barenze umwe, iyo ari umwe nta matora aba, hatora abanyamuryango b’Ikipe baba bari hagati y’Ibihumbi 90 na 100 ugize amajwi menshi akayobora iyi kipe.
Nyuma yo gutorerwa kuyobora iyi kipe, Florentino Perez yashimiye abanyamuryango bamugiriye icyizere ndetse abizeza ko urugendo rwo gutwara ibindi bikombe byinshi rutangiye, ati: “Real Madrid yakoze amatora neza kandi mu buryo bwa demokarasi, Abafana bose bagaragaje ubufatanye bukomeye. Ikipe igomba gukomeza kuba umuryango umwe uhuje abantu bose”.
Yongeyeho ko intego ye ari gukomeza gutuma Real Madrid iba ikipe ya mbere ku Isi, gukomeza gutwara ibikombe byose, kubaka ikipe ifite abakinnyi beza n’abatoza beza, kurinda Santiago Bernabéu Stadium nk’icyitegererezo ku Isi.
Yijeje abakunzi b’iyi kipe ko Real Madrid izakomeza kuba ikipe y’ubumwe, imbaraga n’intsinzi, kandi akazageza ikipe ku ntego yo gutsinda Champions League ya 16.

