Ikipe ya Police FC yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi barindwi bayikiniraga barimo rutahizamu Byiringiro Lague.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Kamena 2026, ni bwo Police FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, ishimira abari abakinnyi bayo, dore ko bari barangije amasezerano.
Iyi kipe ya Polisi y’Igihugu yagize umusaruro mubi mu mwaka w’imikino wa 2025/26 yari yatangiye neza, isoreza ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona, mu gihe yasezerewe na Rayon Sports muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Mu basezerewe harimo rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Ani Elijah ndetse na Byiringiro Lague, umukinnyi rukumbi w’Umunyarwanda uri muri barindwi basezerewe n’iyi kipe.
Abandi ni myugariro w’Umunya-Ghana, Issah Yakubu, Umunya-Nigeria, David Chimezie, Abarundi Msanga Henry na Richard Kirongozi ndetse n’Umunya- Uganda Allan Kateregga.
Kugeza ubu Police FC ntiratangaza ko yinjiye ku isoko ry’abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.





