Bianca Censori yibukije umugabo we Kanye West (Ye) ko ‘amukunda kurusha ubuzima’ ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko.
Bianca yatangaje ibyo abinyujije kuri Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 yasangije abamukurikira mu ijoro ry’itariki 07 Kamena 2026 rishyira kuri uyu wa Mbere.
Yashyizeho ifoto ya Kanye West ayiherekeresha amagambo agira ati: “Isabukuru nziza Ye. Ngukunda kurusha ubuzima.”
Ni ubutumwa bwakiriwe neza ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana batangiye kubukwirakwiza berekana ko bishimiye urunkundo rw’abo bombi gihe bose baheraho bifuriza Ye isabukuru nziza y’imyaka 49 y’amavuko yizihije ku wa 8 Kamena 2026.
Bianca Censori na Kanye West bamaze imyaka ikabakaba itatu n’igice babana nk’abashakanye kuko batangiye kuvugwa mu rukundo muri Mutarama 2023, nyuma y’uko bagaragaye bari kumwe inshuro nyinshi. Nyuma y’aho ni bwo byaje kumenyekana ko bari barashyingiranywe mu ibanga ku wa 20 Ukuboza 2022.
Kenye West na we ahora asingiza urwo Bianca Censori amukunda kuko mu myaka yatambutse yagiye amwifuriza isabukuru kenshi akamushimira urukundo n’ubufasha amuha mu buzima bwe bwa buri munsi.




