Ibuka irasaba ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside ku rusengero rwa EMLR Kibogora

Warning: Undefined array key 1 in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Warning: Attempt to read property "cat_name" on null in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Ibuka irasaba ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside ku rusengero rwa EMLR Kibogora

NYIRANEZA JUDITH

June 8, 2026

Ubwo Conference ya Kibogora mu Itorero EMLR yibukaga ku nshuro ya 32 abari abayoboke bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ibuka yayisabye ko ku rusengero rw’icyicaro cyayo ruri mu Kagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside cyajyaho amazina y’abishwe uko agenda aboneka.

Kubibuka byabanjirijwe no kuremera inka y’agaciro k’amafaranga 800 000 Frw, Bizumutima JMV utuye mu Murenge wa Bushekeri no kunamira Abatutsi 53 069 bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyamasheke. Ngirababyeyi Anastase watanze ubuhamya, yavuze uburyo yagiye ajyanwa n’abicanyi kumwica bamuvumbuye aho yabaga yihishe akagenda arokoka ku bw’amahirwe gusa, abo babaga bihishanye bishwe.

Bakamutegeka ibyo akora ngo batamwica, yabikora n’ubundi bakamubwira ko bamwica, ariko na bwo akarokoka. Abaho atariho kugeza igihe Jenoside yahagarikiwe n’ingabo zari iza APR- Inkotanyi, akarokoka. Ati: “Ndashimira cyane Umukuru w’Igihugu Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye bitanze tukarokoka, tukaba tunabasha kuvuga ibyatubayeho, dutekanye.”

Yashimiye Itorero EMLR, Conference ya Kibogora ryamubaye hafi mu byo yarikeneyeho byose nk’umukirisito waryo, rikanamuremera inka ubu akaba anywa amata. Yasabye abakirisito basengana gukomeza kurangwa n’urukundo no komora ibikomere bya bagenzi babo barokotse.

Umuyobozi wungirije wa EMLR, Conference ya Kibogora, Rév. past. Ukizebaraza Léon Emmanuel, yavuze ko, kugeza ubu hamaze kumenyekana 218 bari abayoboke b’iri torero bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu maparuwasi 23 ayigize, barimo abapasitoro, abavugabutumwa, abaririmbyi, abadiyakoni n’abakirisito basanzwe, gukusanya amazina bikaba bigikomeje, ngo hamenyekane urutonde ndakuka rwabo.

Urwo rutonde ni rwo uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel yahereyeho asaba iri torero kubaka ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside ku rusengero rwa Kibogora, nk’uko biherutse gukorwa ku bitaro byigisha bya Kibogora na byo by’iri torero, n’ahandi kimaze kujya.

Ati: “Ndagira ngo nsabe EMLR,Conference ya Kibogora gushyiraho ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kiriho amazina y’abo twibuka. Kibayeho tukajya tubibuka mu mazina yabo tuyareba aho ari byarushaho kudufasha cyane.”

Asobanura ko kukihashyira yaba ari amateka yivugira ahinyuza abavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye, kuko, nk’ahantu hagendwa n’abaturutse impande zitandukanye z’Isi, abahagera baturutse imihanda yose bamenya neza amateka y’ibyabereye kuri uyu musozi wa Kibogora.

Ati: “Byanadufasha gutuma igihe abakuru babaye muri aya mateka bazaba batakiriho, kizasigara cyivugira. Twifuza ko bigenze neza, kwibuka k’umwaka utaha kwaba cyarubatswe, tukabunamira amazina yabo tuyahabona.”

Umuyobozi wungirije wa EMLR, Conference ya Kibogora, Rév.past. Ukizebaraza Léon Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko iki kimenyetso ari ngombwa cyane na bo, nk’abayobozi b’itorero babibonye, ari yo mpamvu batangiye gukusanya amazina yose azagishyirwaho. Ati: “Ni icyifuzo cyiza dushyigikiye twese, tuzaganira mu nama, tukagiha umurongo neza, dufatanyije n’izindi nzego bireba.”

Yanijeje abarokotse basengera muri iyi Conference, n’imiryango y’aba bibuka kuzakomeza kubaba hafi, mu kubaremera no kubereka urukundo n’ubuvandimwe muri byose. Ndayishimiye Robert, umuyoboke w’iri torero warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagize ati: “Turacyifuza twese nk’abakirisito b’iri torero kuko nubwo mu rusengero nta Mututsi tuzi wiciwemo, ariko hafi yarwo barahiciwe kuko hari bariyeri bicirwagaho. Turashima cyane intambwe ihaganisha yo gukusanya amazina y’abishwe, n’icyo kimenyetso twizeye ko kitazatinda kujyaho, cyane cyane ko uretse n’abaturuka hirya y’itorero babibona natwe abarisengeramo turabibona n’akamaro kabyo karivugira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse wari waje kubafata mu mugongo, yijeje uruhare rw’Akarere ayoboye mu kucyubaka. Ati: “Kuri iki cyifuzo cya IBUKA cyo kubaka ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside ku rusengero, aho muzadukenera nk’ubuyobozi bw’Akarere tuzafatanya kugira ngo bikorwe.”

Yongeyeho ati: “Iyo dushyize ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside ku rusengero hari icyo biba bivuze. Umuntu ashobora kubona twicaye hano cyangwa akanyura kuri uyu musozi akagira ngo muri Jenoside nta cyahabereye. Ariko nikihajya kizaba kivuga neza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi bwawubereyeho. Kizadufasha twese kuko aho kiri abahagera bagenda baruhuka buhoro buhoro. Tuzafatanya kiboneke kandi ikiduha icyizere ni aya mazina mwatangiye kwegeranya.”

Bibutse kandi bunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyamasheke
Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel asaba Conference ya Kibogora mu Itorero EMLR ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside ku rusengero rw’icyicaro gikuru cyaryo
Bacanye urumuri rw’icyizere
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yijeje uruhare rw’Akarere ayoboye muri icyo gikorwa
Abayobozi bifatanyije na EMLR Conference ya Kibogora kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi wungirije wa EMLR Conference ya Kibogora, Rév. Pst Ukizebaraza Léon Emmanuel yizeza iyubakwa ridatinze ry’iki kimenyetso cy’amateka ya Jenoside
Boroje Bizumutima JMV inka y’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 800 000

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA