Mu mpera z’icyumweru gishize, taliki 23 na 24 Nyakanga 2022 ni bwo mu Karere ka Rubavu hasorejwe irushanwa ry’Afurika mu mashuri ku rwego rw’igihugu “CAF African Schools Championship 2022” mu cyiciro cy’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 15.
Ikipe y’ishuri rya ES Sumba yo mu Karere ka Nyamagabe mu bahungu na Kiramuruzi Modern School y’i Gatsibo mu bakobwa ni zo zegukanye igikombe. Ikipe ya ES Sumba yatsinze GS Kigeme B ibitego 3-1 naho Kiramuruzi MS itsinda GS Muhato igitego 1-0.

Iri rushanwa ryari rikinwe ku nshuro ya mbere ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri “FRSS” ku nkunga y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF”.
Ni irushanwa ryari rimaze amezi ane rikinwa mu gihugu hose kuva muri Werurwe 2022 aho ryitabiriwe n’amakipe 231 mu bahungu na 214 mu bakobwa kuva ku rwego rw’Akarere.
Amakipe 60 y’abahungu na 60 y’abakobwa yakinnye ku rwego rwa “League” wagereranya n’intara hanyuma 12 muri buri cyiciro aba ari yo agera mu cyiciro cy’imikino ya nyuma.
Aya 12 yagabanijwe mu matsinda ane maze akina imikino y’amajonjora taliki 23 Nyakanga 2023. Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda (ni ukuvuga 8) mu matsinda yose hamwe yakinnye imikino ya ¼. Amakipe 4 yatsinze akomeza muri ½ , ayitwaye neza akomeza ku mukino wa nyuma .
Amakipe yatwaye ibikombe azahagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere k’Afurika y’u Burasirazuba “CECAFA” nyuma azitwara neza azitabire imikino ya nyuma y’Afurika.
Nkusi Edmond Marie ushinzwe Tekiniki n’Iterambere ry’umupira w’amaguru muri FERWAFA yatangaje ko iri rushanwa ryagenze neza kandi rikaba ryaraje risanga andi marushanwa y’abakiri bato yateguwe mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru bihereye mu bana.
Mu marushanwa yagarutseho harimo ay’abatarengeje imyaka 12 ndetse na 17 aho biteganyijwe ko yose azahuriza hamwe abana barenga ibihumbi 12.
Yakomeje avuga ko ikigaragara ari uko abana bafite impano bahari igisigaye ari ukubakurikirana kugira ngo batere imbere ari ho batangiye no guhugura abatoza bagomba kubakurikirana kuko ubu bahuguye abagera kuri 450 ndetse uyu mwaka ukazarangira bahuguye n’abandi 200.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Shema Maboko Didier yatangaje ko ari igikorwa cyo kwishimira kuko kuba irushanwa ribaye ku nshuro ya mbere hagaragara abana bafite impano kuri uru rwego ari ibintu byiza bije kongera imbaraga mu iterambere ry’umupira w’amaguru.

Akomeza avuga ko nka Minisiteri bafite umukoro wo gukomeza gukurikirana ko ibikorwa nk’ibi biri muri politiki y’iterambere rya siporo bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Iyi gahunda y’imikino y’Afurika mu mashuri ni imwe mu ntego z’iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika mu bakiri bato akaba ari byo Perezida wa CAF Dr. Patrice Motsepe yiyemeje muri 2021. Iyi gahunda kandi irimo gutanga amasomo, gutoza no guteza imbere impano n’ubuhanga by’abana.