Rwanda 0-1 Senegal
Taliki 08-06-2022
Benin-Mozambique (Cotonou)
Ikipe y’u Rwanda “Amavubi” yatsinzwe na Senegal umukino wa kabiri mu itsinda L mu gushaka itike y’imikino y’Afurika “CAN 2023”.
Uyu mukino wabereye kuri Diamniadio Olympic Stadium i Dakar, ikipe y’u Rwanda yihagazeho ariko mu minota y’inyongera, ikipe ya Senegal ibona igitego cyatsinzwe na Sadio Mane kuri penaliti nyuma y’ikosa yari akorewe na myugariro w’Amavubi, Mutsinzi Ange Jimmy mu rubuga rw’amahina. Umukino urangira ari igitego 1-0.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Senegal yahise iyobora itsinda L n’amanota 6 kuko mu mukino w’umunsi wa mbere yari yatsinze Benin ibitego 3-1.
Ikipe y’u Rwanda yari yitwaye neza mu mukino w’umunsi wa mbere aho yanganyije na Mozambique igitego 1-1.
Imikino y’umunsi wa kabiri mu itsinda L izasozwa kuri uyu wa Gatatu taliki 08 Kamena 2022 aho ikipe ya Benin izakina na Mozambique, umukino ubere kuri Stade de l’Amitié i Cotonou.
Imikino yo gushaka itike ya CAN 2023 izongera gukinwa muri Nzeri 2022 aho ikipe y’u Rwanda izakina na Benin iwayo, taliki 19 Nzeri 2022 nyuma hakinwe n’umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda taliki 27 Nzeri 2022.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi
Rwanda: Kwizera Olivier, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Nirisarike Salomon, Serumogo Ali (Fitina Ombarenga), Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin (Nishimwe Blaise), Bizimana Djihad, Rafael York (Hakizimana Muhadjiri), Ruboneka Jean Bosco na Kagere Meddie (Mugunga Yves).

Senegal: Edouard Mendy, Youssouf Sabaly, Abdou Diallo, Kalidou Koulibaly, Fodé Ballo-Touré, Pape Matar Sarr, Nampalys Mendy, Pape Gueye, Idrissa Gana Gueye, Sadio Mane, Habib Diallo na Ismaïla Sarr.
