Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls yo muri Mozambique ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade Amahoro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026.
Ni umukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi acungacungana, bituma n’uburyo bwo kurema igitego buba buke.
Mu minota 20, Ikipe ya Rayon Sports yongereye imbaraga itangira gusatira cyane izamu rya Black Bulls, ariko abakinnyi bayo bakogorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonaga.
Mu minota 40, Black Bulls yakiniraga inyuma cyane yatangiye kurema uburyo bwo gutsinda harimo ishoti rikomeye ryatewe na Martinho, Umunyezamu wa Rayon Sports, Dande Junior, aratabara awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu igice cya kabiri, Black Bulls yatangiranye imbaraga nyinshi bidatinze ku munota wa 54, Abdu Gueye yatsinze igitego n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri korineri babanje guhanahana.
Nyuma yo gutsindwa igitego, Rayon Sports yiminjiriyemo agafu isatira izamu rya Black Bulls harimo umupira Junior Kameni yateye ari mu rubuga rw’amahina, umunyezamu aramwitambika awukoraho n’ukuboko ujya muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 62, Black Bulls yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe imbere y’izamu, usanga Abdu Gueye wawuteye n’umutwe unyura hafi y’izamu ujya hanze.
Ku munota wa 65, Umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka Sandja Bulaya asimbura Atisso Kodjo.
Mu minota 70, Rayon Sports yakomeje gusatira bikomeye izamu rya Black Bulls harimo umupira Ganijuru Elie yateye ugana mu izamu umunyezamu, Jose Ventura awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 90+4’ Black Bulls yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Danilo Muze, ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw’amahina nyuma yo guhagarara nabi bw’abakinnyi ba Rayon Sports bugarira.
Umukino warangiye Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls ibitego 2-0, itakaza umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.
Umukino wo kwishyura uzabera i Maputo ku wa 24 Ukwakira 2026, Gikundiro izaba isabwa kwishyura ibitego yatsinzwe ndetse ikarenzaho ibindi.
Ikipe izakomeza hagati y’impande zombi, izajya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.






