Citrine Investment Bank yahawe uruhushya rwo gukorera mu Rwanda
Ubukungu

Citrine Investment Bank yahawe uruhushya rwo gukorera mu Rwanda

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

November 22, 2026

Urwego rw’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) rwahaye uruhushya rwo gukorera mu Rwanda Banki y’ishoramari ya Citrine Investment Bank Rwanda Plc, bikaba byitezwe ko bizongera amahirwe y’ishoramari, kubona igishoro no guhuza abashoramari n’ibigo byifuza kwagura ibikorwa byabyo.

Iyi banki ni ishami rya Citrine Financial Group Holdings Plc, ikigo cy’imari cyashinzwe mu 2024 n’abashoramari bakomoka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, kikaba gifite icyicaro gikuru i Kigali.

Uruhushya rwo gukora rwayishyikirijwe ku wa 17 Ugushyingo 2026, mu muhango wabereye i Kigali, aho abayobozi b’iki kigo n’inzego zifite aho zihuriye n’iterambere ry’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda bagaragaje ko ubu bufatanye bushobora kugira uruhare mu gukomeza kwimakaza u Rwanda nk’ihuriro ry’imari n’ishoramari ku Mugabane wa Afurika.

Citrine Financial Group yashinzwe na Benedicto Bena Nkhoma ukomoka muri Malawi, Jean-Paul Animbom na Kelly Mua Kingsley bakomoka muri Cameroun, hamwe na Isong Udom ukomoka muri Nigeria.

Intego y’abo bashinze iki kigo cy’imari ni ugushyiraho urwego rw’imari ruhuza amahirwe y’ishoramari ari muri Afurika n’abashoramari bo mu Burasirazuba bwo Hagati no mu bindi bice by’Isi, rukanafasha ibigo by’ubucuruzi kubona igishoro gikenewe kugira ngo bikure kandi byagure ibikorwa byabyo.

Guhuza Afurika n’abashoramari mpuzamahanga

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Citrine Financial Group, Benedicto Bena Nkhoma yavuze ko ikigo ayoboye kigamije gufasha abashoramari kubona imishinga yizewe bashobora gushyiramo amafaranga, ndetse n’ibigo bifite gahunda zo kwagura ibikorwa bikabona abafatanyabikorwa n’uburyo bwo kubona igishoro.

Yagaragaje ko hari ibigo byinshi byo muri Afurika bifite ibitekerezo byiza by’ubucuruzi n’amahirwe yo gukura, ariko bikabura uburyo bwo kubona abashoramari babifasha kubishyira mu bikorwa.

Yatanze urugero rw’ikigo cyo muri Malawi gishobora kuba cyifuza kwagura ibikorwa mu karere, ariko kikaba gikeneye gufashwa kubona abafatanyabikorwa, inama ku buryo bwo kubona inkunga no gusuzuma amahirwe yo kugura cyangwa gukorana n’ibindi bigo.

Citrine igamije gufasha mu guhuza ibyo bigo n’abashoramari, ikanatanga ubufasha mu gusuzuma imishinga, uburyo bwo kuyitera inkunga n’amahirwe yo kwagura amasoko.

Nkhoma yavuze ko gukorera mu Rwanda ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka urwego rw’imari nyafurika rushobora guhuza ibihugu n’amasoko mpuzamahanga.

Mu muhango wo gushyikirizwa uruhushya, Citrine Financial Group, Urwego rw’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) na Kigali International Financial Centre (KIFC) banashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye.

Umuyobozi Mukuru wa CMA, Romeo Ngarambe, yavuze ko icyemezo cyo guha Citrine uruhushya cyafashwe nyuma yo gusuzuma gahunda z’ubucuruzi, ingamba z’imikorere, ubushobozi bw’imari n’imiterere y’abanyamigabane, abayobozi n’abakozi bakuru b’iki kigo.

Citrine Financial Group yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere ifite intego yo gukusanya igishoro cya miliyari imwe y’amadolari ya Amerika, binyuze mu nguzanyo no mu migabane, ndetse no kubaka urutonde rw’imishinga ifite ubushobozi bwo gushorwamo imari ifite agaciro ka miliyari eshatu z’amadolari.

Iyi mishinga izibanda ku bihugu birimo Malawi, Cameroun, Nigeria na Mauritius, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka no gufasha ibigo byo muri Afurika kugera ku isoko mpuzamahanga ry’imari.

U Rwanda rukomeje gukurura ibigo by’imari mpuzamahanga

Guhabwa uruhushya kwa Citrine Investment Bank bije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kwihutisha iterambere ry’urwego rw’imari no kurushaho kwigaragaza nk’ihuriro ry’ishoramari muri Afurika.

Kugira ibigo by’imari bikorera mu Rwanda bifite ubushobozi bwo guhuza abashoramari n’imishinga yo mu bihugu bitandukanye bishobora gufasha mu kongera igishoro gishyirwa mu bikorwa by’ubucuruzi, guteza imbere amasoko y’imari no kwagura ubufatanye bw’ubukungu hagati y’ibihugu bya Afurika.

Urutonde rwa CMA rugaragaza ko Citrine-Investment Bank Rwanda PLC ifite icyicaro muri INZOVU Mall, ku Kimihurura (Rugando), mu Mujyi wa Kigali. Yashyizwe mu cyiciro cy’amabanki y’ishoramari, aho isanze ibindi bigo birimo BK Capital, Pan African Finance, Southbridge Rwanda na CPF Capital and Advisory Rwanda.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA