U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cy’Abashinwa gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’isanzure, agamije guteza imbere ubushakashatsi, uburezi n’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu ikoranabuhanga ryifashisha ibyogajuru.
Ni amasezerano yasinywe ku wa 19 Ugushyingo 2026, hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibikorwa by’Isanzure (Rwanda Space Agency), Kaminuza y’u Rwanda n’ikigo STAR.VISION Aerospace cyo mu Bushinwa cyibanda ku ikoranabuhanga ry’ibyogajuru n’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence).
Ubu bufatanye bugamije kongerera abanyeshuri, abashakashatsi n’inzobere bo mu Rwanda ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’isanzure, binyuze mu kubaha amakuru akusanywa n’ibyogajuru, ibikoresho bifasha mu bigeragezo n’amahugurwa ya tekiniki.
Kimwe mu bizibandwaho ni ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu gufasha ibyogajuru gusesengura amakuru bikiri mu isanzure, bitabanje kuyohereza ku Isi ngo abe ari ho asesengurirwa.
Iri koranabuhanga rishobora kugira uruhare mu kunoza ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gukurikirana imyuzure, gutahura inkongi z’umuriro no gufasha mu igenamigambi ry’imijyi.
Ikigo STAR.VISION Aerospace gikora ibyogajuru bifite ubushobozi bwo gusesengura amashusho n’andi makuru bikiri mu isanzure, bigatuma amakuru akenewe agera ku bayakoresha yaratunganyijwe, bityo bikagabanya igihe n’ubushobozi byakoreshwaga mu kuyasesengura amaze kugera ku Isi.
U Rwanda ruvuga ko ubu bufatanye buzafasha kongera ubumenyi bw’abahanga barwo, kwimurira ikoranabuhanga n’ubumenyi mu gihugu no gutegura urubyiruko ruzagira uruhare mu guteza imbere uru rwego.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibikorwa by’Isanzure (RSA) yagaragaje ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu kongera ubushobozi bw’igihugu mu bushakashatsi no guhugura abakozi bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga ry’isanzure.
U Rwanda rukomeje kwagura ibikorwa by’isanzure
Ubu bufatanye buje bwiyongera ku zindi gahunda u Rwanda rumaze igihe rushyiramo imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga ry’ibyogajuru.
Mu Gushyingo 2019, u Rwanda rwashyize mu isanzure icyogajuru cya mbere cyitwa RWASAT-1, cyakozwe ku bufatanye n’u Buyapani, cyari kigamije gufasha mu gukurikirana umutungo kamere w’amazi n’ibindi bikorwa bifitiye Igihugu akamaro.
Mu 2020, hashyizweho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibikorwa by’Isanzure (RSA), gifite inshingano zo guhuza no guteza imbere ibikorwa by’isanzure, hagamijwe kubyaza umusaruro ikoranabuhanga rishingiye ku byogajuru mu iterambere ry’igihugu.
Muri Kamena 2026, sitasiyo y’u Rwanda yakira ikanohereza amakuru ajyanye n’ibyogajuru, iherereye i Mwulire mu Karere ka Rwamagana, yabonye icyemezo cy’ubuziranenge cya Tier 3 gitangwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ibigo by’Itumanaho rishingiye ku byogajuru (World Teleport Association), iba iya mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ibonye icyo cyemezo.
Muri Nzeri 2026, ubushobozi bw’iyo sitasiyo bwo gukurikirana ibyogajuru icyarimwe bwikubye kabiri, nyuma yo gushyiraho antene ya kabiri ifasha mu kwakira no kohereza amakuru.
U Rwanda kandi muri Kanama 2026 rwagiranye ubufatanye na kompanyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Planet Labs, bugamije korohereza ibigo bya Leta, za kaminuza, ibigo bishya by’ikoranabuhanga n’abafatanyabikorwa mu iterambere kubona amashusho akusanywa n’ibyogajuru.
Ayo makuru ashobora gukoreshwa mu buhinzi, kurengera ibidukikije, igenamigambi ry’imijyi no guhangana n’ibiza.
Ubufatanye bushya na STAR.VISION Aerospace bwitezweho kongera amahirwe y’abanyeshuri n’abashakashatsi bo mu Rwanda yo kubona ubumenyi ngiro, kugira uruhare mu bushakashatsi no guteza imbere ibisubizo by’ikoranabuhanga bizafasha igihugu mu nzego zitandukanye.






