U Rwanda rwatangije gahunda nshya y’imyaka itanu yo kuvugurura serivisi z’ubutabazi bwihuse (EMS), igamije kugabanya igihe imodoka z’imbangukiragutabara zimara zigera ku murwayi, kongera umubare w’abakozi babihuguriwe no kugeza ubu butabazi kuri buri Munyarwanda.
Iyi gahunda yiswe Rwanda Emergency Medical Services Reform 2026–2030, yatangijwe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, mu bikorwa bya Siporo Rusange izwi nka Car Free Day.
Muri iyo Siporo Rusange yitabiriwe n’Abanyakigali bifatanyije n’intumwa za Minisiteri y’Ubuzima, abitabiriye bahuye n’impuguke mu by’ubuzima zibigisha uburyo bwo gutanga ubutabazi bwihuse mu gihe haba hari umuntu ugiriye ikibazo hafi yabo kandi ategereye kwa muganga, by’umwihariko igihe yaba agize ikibazo cyo guhagarara k’umutima.
Ibyo kandi ngo ni ibikorwa byafasha gukumira ko ugize ikibazo yabura ubuzima mu gihe hategerejwe ko imbangukiragutabara yamugeraho ikamugeza ku ivuriro.
Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima yabitangaje, iri vugurura rishingiye ku musaruro umaze kugerwaho mu kunoza ubutabazi bwihuse, ariko rikaba rigamije kurushaho kubwongerera ubushobozi kugira ngo abarwayi bahabwe ubufasha mu gihe gito, aho baba bari hose mu Gihugu.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko igihe impuzandengo imodoka y’imbangukiragutabara imara kugira ngo igere ku murwayi cyagabanyutse, kikava ku minota 45 kikagera kuri 15 mu Mujyi wa Kigali. Hanze ya Kigali cyavuye ku masaha agera kuri abiri n’igice kigera ku minota 45.
Ibyo byagezweho mu gihe umubare w’imodoka z’imbangukiragutabara wikubye hafi kabiri, uva kuri 263 mu 2023 ugera kuri 530 mu 2026.
Mu bindi bimaze kugerwaho harimo ikoranabuhanga rya eBanguka rifasha guhuza abatanga ubutabazi, abakozi bari mu modoka z’imbangukiragutabara n’ibitaro byakira abarwayi, ku buryo amakuru ajyanye n’ubutabazi atangwa ako kanya.
U Rwanda kandi rufite nomero imwe ya telefone 912, ihamagarwa ku buntu amasaha 24 kuri 24, iminsi irindwi mu cyumweru, ikoreshwa mu guhamagara no kohereza imodoka z’imbangukiragutabara mu gihugu hose.
Ibindi biteganyijwe kugerwaho muri iri vugurura
Gahunda nshya y’imyaka itanu (2026–2030) iteganya ko bitarenze mu mwaka wa 2029, impuzandengo y’igihe imodoka z’imbangukiragutabara zimara zigera ku murwayi izaba yagabanyutse ikagera ku minota 10 mu Mujyi wa Kigali no ku minota 20 hanze yawo.
Minisiteri y’Ubuzima kandi ivuga ko hateganywa kongera umubare w’imodoka z’imbangukiragutabara ku buryo hazajya haboneka nibura imwe ku baturage 20 000.
Izo modoka ziziyongeraho izihariye zitanga ubutabazi ku bana bavutse, abafite indwara z’ibyorezo n’izindi zikoreshwa mu butabazi bw’abantu benshi icyarimwe. Hazanongerwa uburyo bw’ubutabazi bukoresha moto, ubwato n’indege, bitewe n’aho umurwayi aherereye n’ubwoko bw’ubutabazi akeneye.
Mu rwego rwo kongera abakozi bafite ubumenyi buhagije, u Rwanda rurateganya gushyiraho ishuri rya mbere ryemewe ku rwego rw’Igihugu ritanga impamyabumenyi mu bijyanye n’umwuga w’ubutabazi bwihuse (Paramedic Diploma).
Iryo shuri rizajya ryakira abanyeshuri 100 buri mwaka, rikazunganirwa n’ibyumba byifashishwa mu myitozo y’ubutabazi. Intego ni uko bitarenze mu 2030, buri modoka y’imbangukiragutabara izaba ifite abakozi bari hagati ya 8 na 10 bahuguwe mu butabazi bwihuse.
Uretse abakozi b’umwuga, hazanahugurwa abantu 2 000 bazajya batanga ubutabazi bw’ibanze mu gihe habaye impanuka cyangwa ikindi kibazo cyihutirwa, mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.
Abo bazahugurwa bazaba barimo abapolisi, abamotari, abacuruzi bo mu masoko n’abandi baturage bashobora kuba hafi y’ahabereye ikibazo, bakagira uruhare mu gutabara uwagize ibyago mbere y’uko abakozi b’inzobere bahagera.
Car Free Day yibanze ku bumenyi bwo gutabara ubuzima
Umujyi wa Kigali watangaje ko muri Siporo Rusange ya Car Free Day yo kuri iki Cyumweru, abaturage bahawe amahugurwa y’ibanze ku buryo bwo gutabara umuntu uri kuva amaraso menshi, uwakozwe n’icyo yariye cyangwa yanyoye, ndetse n’uburyo bwo gufasha umuntu ufize ikibazo cy’umutima wahagaze bizwi nka CPR.
Nk’uko byemezwa n’Umujyi wa Kigali, muri iyi Siporo hanabereyemo ibikorwa byo kwisuzumisha indwara zitandura no gutanga amaraso.
Ibikorwa bya Car Free Day byabereye ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, harimo kuri ULK Gisozi mu Karere ka Gasabo, IPRC Kigali mu Karere ka Kicukiro, Kigali Pele Stadium mu Karere ka Nyarugenge no ku Isangano rya Kigali Convention Centre (KCC Roundabout) ari na ho habereye ibikorwa byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin.
Abitabiriye ibyo bikorwa bagize umwanya wo kureba imodoka nshya z’imbangukiragutabara no kuganira n’abakozi batanga serivisi z’ubutabazi bwihuse.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko nta Munyarwanda ukwiye kubura ubutabazi bwihuse igihe abukeneye, ashimangira ko kuvugurura iyi serivisi bitagarukira ku kongera imodoka gusa, ahubwo binibanda ku kongera abakozi bafite ubumenyi n’ibikoresho bibafasha gutabara abarwayi bataragera kwa muganga.
Yasabye Abanyarwanda kugira uruhare mu gukiza ubuzima bw’abandi, biga gutanga ubutabazi bw’ibanze, bagahamagara 912 igihe habaye ikibazo cy’ubutabazi kandi bakajya baha inzira imodoka z’imbangukiragutabara mu muhanda.
Serivisi z’imodoka z’imbangukiragutabara zitangirwa mu Gihugu hose zishyurirwa ,muri gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli).






