Mu mpera z’iki cyumweru taliki 21 kugeza 23 Ukwakira 2022, ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” ryateguye irushanwa “ Yorkshire Tea Cup 2022” rigamije guteza imbere uyu mukino bihereye mu bana bato rikazahuzwa no kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 Sitade Mpuzahanga ya Gahanga ifunguwe ku mugaragaro.
Umuyobozi muri RCA ushinzwe iterambere, Rurangwa Landry atangaza ko iri rushanwa “Yorkshire Tea Cup 2022” rigiye kwitabirwa n’amakipe 4 avuye mu nganda z’icyayi basanzwe bakorana.
Ati : “Dufite umushinga dufatanyije n’ikigo Yorkshire Tea hamwe na Cricket Builds Hope wo guteza imbere umukino wa Cricket aho bigisha uyu mukino mu mashuri yegereye inganda z’icyayi.”
Akomeza avuga ko aba bazitabira rero ari abatoranyijwe muri ayo mashuri nyuma yo gukina irushanwa ryahuje aya mashuri.
Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 4 ari yo Sorwathe CC, Gisovu CC, Pfunda CC na Nyabihu CC aho abana bazakina akaba ari abafite munsi y’imyaka 14 na 17 mu bahungu n’abakobwa. Bazakina “Overs 10”. Imikino ikaba izabera kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga “Gahanga Cricket Stadium”.

Rurangwa yagarutse ku iterambere ry’umukino wa Cricket
Umuyobozi ushinze iterambere muri RCA, Rurangwa Landry agaragaza ko ibanga bakoresha mu guteza imbere umukino wa Cricket ari ugukora neza inshingano bihaye zo kugeza umukino ku baturage bakawumenya ndetse bakabasha no kuwukina bikaba byiza cyane bihereye mu bakiri bato.
Yakomeje avuga ko bahera mu mashuri abanza ku bana bafite imyaka 9. Ati : “Turabikora kandi bigakomeza, buri mwaka tuba tugomba kubona abana bashya tukabaha amahirwe yo kwitoza, bagatozwa n’abatoza twohereje bagaca mu bice byose by’umukino kugeza bageze mu ikipe y’igihugu”.

Rurangwa akomeza agira ati: “Inzira imwe yo guteza imbere umukino rero ni uguha abakinnyi umwanya wo guhangana, umuhanga akazavamo agahagararira igihugu”.
Iyi gahunda yatangiye muri 2019 hanyuma COVID-19 ituma idakomeza gusa yafashije mu iterambere ry’umukino kuko ni bwo wageze mu Ntara y’Iburengerazuba muri Nyabihu, Rubavu na Karongi. Iri rushanwa hakaba hifuzwa ko ryazajya riba buri mwaka.
Imyaka 5 irashize Sitade ya Gahanga ifunguwe
Mu Gushyingo 2017 ni bwo Sitade Mpuzamahanga y’umukino wa Cricket ya Gahanga yafunguwe ku mugaragaro.
Rurangwa Landry avuga ko mu myaka 5 ishize yabafashije cyane mu bijyanye n’iterambere ry’umukino wa Cricket.
Ati: “Abaturiye hano batangiye gutozwa uyu mukino Sitade itaratahwa gusa nyuma yo gufungurwa dufite byinshi byo kwishimira”.
Avuga ko abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu nkuru mu bagabo izakina imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi harimo 3 batangiye icyo gihe, mu bakobwa harimo 2 naho abahungu batarengeje imyaka 19 baheruka muri Nigeria harimo 6 bazamukiye kuri iyi Sitade.
Ubwo hazaba hakinwa iri rushanwa “Yorkshire Tea Cup 2022”, Rurangwa avuga ko hateganyijwe umukino uzahuza abakinnyi bazamukiye mu makipe y’inganda “Yorkshire Tea 11” n’abazamukiye i Gahanga “Gahanga 11”.
Avuga ko uyu mukino ari uburyo bwo gutera ishyaka no kwereka aba bana ko na bo ejo ari heza.