Buri muntu ku Isi, hari uburenganzira bw’ibanze agira, muri bwo habamo imikino n’imyidagaduro. Hari abatekereza ko umuntu uri mu igororero, aba abayeho yigunze, afashwe nabi cyangwa nta bwinyagamburiro afite.
Muri iyi nkuru Imvaho Nshya igiye kukumara amatsiko ku bijyanye n’uburyo abagororerwa mu magororero yo hirya no hino mu gihugu bidagadura, abakina imikino itandukanye uko bahabwa umwanya, wo kugaragaza impano n’ibindi.
Imikino ikunzwe cyane irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, bagira abayobozi ba Federasiyo, hari kandi umukino w’agati wisangwamo na benshi, karate, Taekwondo n’abaterura ibiremereye.
Abaganiriye na Imvaho Nshya barimo kugororerwa mu magororero y’u Rwanda, bayibwiye ko siporo ari kimwe mu bibafasha gukora ibihano byabo, bikabarinda kwigunga no kwiheba ndetse bikabafasha no kugira ubuzima bwiza. Niyonizeye David yagize ati: ‘’siporo imfasha kuva mu bwigunge bwo kwitekerezaho kuko nahawe igihano cy’imyaka 15, ubu maze kwiyakira mbikesha siporo.”
Mbarushimana Martin na we yagize ati: “Icya mbere iyo uri kugororwa siporo igufasha kwirinda kwitekerezaho cyane kuko nta mwanya munini wo kuryama cyangwa wo kwigunga umuntu abona bikadufasha gukomeza ubuzima busanzwe.”
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, CSP Sengabo Hillary Emmanuel, yavuze ko impamvu bashyizeho imikino n’imyidagaduro mu magororero hagamijwe gufasha abagororwa kugira ubuzima bwiza no kwirinda gutekereza cyane.
Yagize ati: “Gahunda zo kugorora ni nyinshi zitandukanye harimo n’uburyo bwa siporo no kwidagadura. Umunsi w’umuntu uba mu igororero urangwa n’ibintu byinshi bitandukanye harimo ibyo yikorera bwite nk’isuku, ariko hari ibyo tumugenera nka gahunda zo kumugorora harimo na siporo.”
Akomeza ati: “Ibi bifasha kunanura imitsi no kutitekerezaho cyane, umuntu uri mu igororero agakomeza gutekereza neza ni yo mpamvu tubashishikariza gukora siporo ndetse n’abasanzwe batayikora bakangurirwa kuyikora kugira ngo birinde guhungabana.”
CSP Sengabo yakomeje agaragaza ko kuva iyi gahunda itangiye yagize uruhare runini mu mibereho myiza y’abagororwa kuko bafite ubuzima bwiza. Ati: ‘’Iyi gahunda ifite uruhare runini mu mibereho myiza y’abagororwa kuko umuntu udafite ubuzima bwiza ntabwo yumva inyigisho zo kugororwa ndetse ntacyo yakwimarira iyo atashye, cyangwa ngo akimarire n’igihugu muri rusange. Abafunguwe iyo batashye ari bazima bagatanga ubuhamya bifasha abasigaye gukomeza kwitabira imikino n’imyidagaduro’’.
Kugeza ubu mu Rwanda abasaga ibihumbi 69 bari mu magororero barimo abasaga ibihumbi 15 bahamijwe n’inkiko ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.














