Umwanditsi unakina filimi ‘Intimba ya Lavie’, Niyonsenga Joselyne uzwi cyane nka Jojo, yatangaje ko ibiganiro bagiranye na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Abdallah, byamukoze ku mutima ndetse bikamwongerera imbaraga zo gukomeza gukora cyane.
Ni nyuma y’uko Itsinda ry’abakinnyi ba FilimI ‘Intimba ya Lavie’ bakiriwe mu Biro bya Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku wa 8 Gicurasi 2026, bakanaganira kuri byinshi harimo no guha umurongo mwiza ubuhanzi bwabo nkuko Minisitiri Dr Utumwatwishima yabitangaje ku rubuga rwa X.
Yanditse ati: “Naganiriye n’abakina Filimi yitwa ‘Intimba ya Lavie’. Nababwiye ngo hari ibihugu Imana yahaye impano y’ubukungu budasanzwe nk’amabuye y’agaciro na peteroli. Iyo batabikoresheje neza bihinduka umutwaro kuri bo. Ni kimwe n’impano. Iyo utayikoreye inzira nziza irahomba.”
Aganira n’itangazamakuru Jojo yatangaje ko igikorwa cyo guhura n’umuyobozi ubafite mu nshingano nk’abahanzi byamushimishije cyane kandi byamuteye imbaraga nk’umugore wahagurukiye kwiteza imbere no guteza imbere abo bakorana.
Ati: “Ndumva nishimye cyane. Kandi birantera imbaraga zo kukomeza gukora cyane kuko njyewe ngamije kwiteza imbere nk’umugore, nkanateza imbere abo nkoresha cyangwa abo dukorana kuko bose barahembwa.
Ikindi, buriya kubona abayobozi bakuru b’Igihugu bakurikirana ibikorwa by’abahanzi, ni kimwe mu bituma abakora cinema bagira icyizere cy’ejo hazaza h’uru rwego.”
Mu bindi Minisitiri yaganiriye nabo bakinnyi yanagaragaje ko ari inama yanagenera urundi rubyiruko rw’abahanzi harimo kwita ku gusaba ubufasha mu mategeko no gusesengura amasezerano, gushaka ubufasha mu bucuruzi, icungamutungo no kugurisha, kwimenyekanisha no kubaka izina, gusaba ubufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ababwira ko kubyikorera byabahombya ndetse bikanasenya izina riba ryarabagoye kubaka.
Intimba ya Lavie ni Filimi iri mu zikomeje kuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera inkuru yayo, uburyo ikinwamo ndetse n’ubwitange bw’abayikoraho, aho iyo filimi ikubiyemo inkuru y’uko wakora cyane ukiteza imbere mu buryo bw’amikoro.
