Komisiyo Ishinzwe y’Imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yahagaritse Ndatimana Olivier wari ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC umwaka wose mu bikorwa byose bya Ruhago anacibwa n’izahabu y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ni nyuma y’imyitwarire mibi yagaragaje ubwo yamenaga ibintu bitazwi mu kibuga, mbere y’umukino ubanza wa 1/2 cy’lgikombe cy’Amahoro wahuje Gorilla FC na Rayon Sports FC ku wa 22 Mata 2026.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi 2026, ni bwo FERWAFA yashyize hanze imyanzuro yavuye muri Komisiyo ishinzwe Imyitwarire nyuma yo kwiga ku myitwarire mibi yagarajwe na Ndatimana Olivier.
Iyo komisiyo yavuze ko yagaragaje ibikorwa binyuranyije n’amategeko agenga imyitwarire n’imyifatire mbonezabupfura ya FERWAFA bityo ko ahanishwa guhagarikwa mu bikorwa byose by’umupira w’amagaru mu gihe cy’amezi 12 ndetse no gucibwa izahabu y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda agomba kwishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 90.
Ndatimana Olivier yahawe iminsi itatu yo kujurira iki cyemezo ahereye umunsi yakimenyeshejweho.
