RDC: FARDC yagabye igitero cy’indege ku baturage i Masisi gihitana abasivili 20
Amakuru

RDC: FARDC yagabye igitero cy’indege ku baturage i Masisi gihitana abasivili 20

KAMALIZA AGNES

May 9, 2026

Ihuriro ry’umutwe AFC/M23 ryatangaje ko Abasivili 20 bishwe abandi 57 barakomereka nyuma y’igitero cya drone cyagabwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,FARDC ku ku isoko rusange riri mu gace ka Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi mu bya Politiki w’iryo huriro , Lawrence Kanyuka ku wa 08 Gicurasi yavuze ko icyo gitero cyagabwe ku isoko rya Mushaki mu masaha ashyira umugoroba.

Kanyuka yavuze ko imibare y’agateganyo yerekana ko abasivili 20 bapfuye, abarenga 57 bakomeretse biganjemo abana, abagore n’abandi bafite intege nke.

Yashinje ingabo za Leta ya DRC, FARDC, ingabo z’u Burundi, umutwe wa FDLR, abacancuro, Wazalendo n’indi mitwe yitwaje intwaro, kuba ari zo zagabye icyo gitero, yongeraho ko ari icyaha cy’intambara n’ikibasira inyokomuntu.

Nkuko bigaragazwa n’iryo tangazo; inzu nyinshi zasenyutse bikaba bishobora gutuma w’abapfuye ushobora kwiyongera cyane ko ibikorwa byo gutabara bigikomeje.

Ibi bitero bibaye mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera kuko ingabo za Leta zikomeje ibikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bw’icyo gihugu nubwo ibiganiro by’amahoro bikomeje.

AFC/M23 yavuze ko kuva mu ntangiriro za Gicurasi, izo ngabo zakomeje kugaba ibitero bya drone no kurasa ibisasu ahantu hatandukanye mu Burasirazuba bwa RDC, harimo mu gace ka Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo.

Iryo huriro ryanagarutse ku bitero byabereye i Gakenke na Mikenke muri Minembwe, ndetse n’ibyagabwe i Kalenga, Lumbishi, Rutare na Rugezi muri uko kwezi, rivuga ko ibyo bikorwa byahitanye abasivili kandi bituma benshi bava mu byabo.

Kanyuka yagize ati:”Imyitwarire ya Perezida Félix Tshisekedi igaragaza neza ko nta rukundo afitiye Igihugu n’abaturage bacyo. Urebye ibi byose, AFC/M23 ibona ko inzira y’amahoro idashoboka bikozwe n’uruhande rumwe, bisaba impande zombi kugira ngo haboneke igisubizo.”

Umuvugizi wa AFC/M23 yongeyeho ko badashobora gukomeza kurebera ngo bicecekere babona ibitero bigabwa ku basivile mu duce turi mu birindiro byabo.

Yasabye Imiryango Mpuzamahanga, harimo uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC) ,Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), ndetse n’Umuryango w’Abibumbye (UN), ko bamenya uburyo DRC yakomeje kurenga ku masezerano.

Ni mu gihe Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yamaganye igitero cyagabwe kuri iryo isoko, avuga ko abasivili bakomeje kugirwaho ingaruka n’ibitero n’ubwo hari amasezerano y’amahoro guhosha imirwano.

Kuri uyu wa 9 Gicurasi, Ibiro by’Umunyamabanga wa Amerika wungirije ushinzwe ubufatanye na Afurika byamaganye ibyo bitero ndetse bisaba impande zihanganye ubworoherane no kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’agahenge.

Itangazo ryagize riti:”Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye igitero cya drone cyagabwe i Mushaki muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse n’ubwicanyi bwabereye hafi ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Impande zose zisabwa kwitwararika, kubahiriza amasezerano y’agahenge, kurinda abasivili, no kwiyemeza ibiganiro hirindwa ubushyamirane.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA