Espagne: Umukinnyi yitabye Imana agonganye n’umunyezamu
Siporo

Espagne: Umukinnyi yitabye Imana agonganye n’umunyezamu

SHEMA IVAN

November 3, 2026

Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Espagne ndetse n’Isi yose muri rusange bari mu gahinda nyuma y’urupfu rwa rutahizamu wa CD Tenerife, Jesús de Miguel Alameda, witabye Imana nyuma yo kugongana n’umunyezamu wa FC Andorra mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Iyi nkuru y’akababaro yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2026, n’ikipe ya Tenerife n’ishyirahamwe ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru muri Espagne (AFE).

Ni umukino wakinwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 2 Ugushyingo, aho warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2. 

Iyi mpanuka yabaye mu minota ya nyuma y’umukino ubwo yagonganaga n’umunyezamu wa Andorra, Jesús Owono ahita agwa hasi ata ubwenge.

Yahawe ubutabazi bw’ibanze mu buryo bwihuse mbere yo kujyanwa mu bitaro, aho yari arwariye mu cyumba cyita ku barwayi barembye cyane (ICU), ariko byarangiye yitabye Imana afite imyaka 30 y’amavuko.

Mu itangazo ry’urupfu rwe, Tenerife yagaragaje agahinda gakomeye, ivuga ko nta magambo yabasha guhumurizamo abayigize muri ibyo bihe.

Iyi kipe yagaragaje ko yifatanyije n’umuryango wa De Miguel n’abamukundaga bose. 

Urupfu rwe rwatumye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Espagne, RFEF, risubika imikino yari iteganyijwe ku wa 3 Ugushyingo, irimo iya Copa del Rey na Copa de la Reina.

Amakipe atandukanye yo muri Espgane arimo Real Madrid, FC Barcelona, Castellón na CF Fuenlabrada yafashe umunota wo ku mwunamira mbere yo gutangira imyitozo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ubwo Jesús de Miguel Alameda, yari amaze kugongana n’umunyezamu
Jesús de Miguel yahawe ubutabazi bw’ibanze mu buryo bwihuse mbere yo kujyanwa mu bitaro, ariko yahise yitaba Inama

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA