Uwase Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto mu 2019, yatangaje imbogamizi ziba mu kubakana n’icyamamare kandi nawe uzwi n’abantu benshi, avuga ko hari ubwo bibashyiraho igitutu uba utabasha kwifatira umwanzuro.
Yabigarutseho mu kiganiro yahurijwemo na Kimenyi Yves bashyingiranwe bakaba banafitanye umwana w’umuhungu, cyashyizwe ku muyoboro wa YouTube kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2026.
Ubwo yabazwaga ikibi cyangwa icyiza yigiye mu kubakana n’umuntu uzwi kandi na we azwi, Muyango yavuze ko ari byinshi ariko ikiruta byose ari igitutu bahura na cyo.
Yagize ati: “Ibibi njye nabonye ni uko habaho igitutu kidasanzwe ku buryo wowe cyangwa se uwo mukundana biba bibagoye kwifatira umwanzuro, muhora ku gitutu kandi si cyiza uko cyaba gisa kose.”
Nubwo Muyango avuga ko harimo igitutu cyanamugoye, ku rundi ruhande avuga ko kuba barashakanye ari ibyamamare bombi bifite n’ingaruka nziza kuko hari ubwo umubare w’ababakunda, urushaho kubakomeza binyuze mu nama babagira cyangwa mu rukundo babagaragariza. Hari n’ubwo mushobora kuba mufite ibyabarakaje ariko kubera ababakunda mukemera kubyirengagiza.
Muri icyo kiganiro Muyango yanavuze ko urushako yarwigiyemo byinshi birimo gutuza, kwitwararika, kwihangana, guca bugufi, gushakisha n’ibindi.
Aba bombi basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo ku wa 6 Mutarama 2024, mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Nyarugenge.
Ni ikiganiro bakoze nyuma y’iminsi mike mu bitangazamakuru bitandukanye hatangajwe ko ku wa 14 Kanama 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwemeje ku mugaragaro ko ishyingiranwa rya Uwase Muyango Claudine uzwi nka Miss Muyango na Kimenyi Yves ryasheshwe, nyuma y’uko impande zombi zumvikanye ku bijyanye n’ubutane bwabo.

