Youth Connekt imaze gukwira mu bihugu 39 bya Afurika
Imibereho

Youth Connekt imaze gukwira mu bihugu 39 bya Afurika

TWAGIRA WILSON

November 23, 2026

Gahunda ya Youth Connekt Africa yatangiriye mu Rwanda mu 2012 nk’igitekerezo cyo guhuza urubyiruko, imaze kwaguka igera mu bihugu 39 bya Afurika, aho ihuriza hamwe urubyiruko rugamije kungurana ibitekerezo, guhanga ibisubizo by’ibibazo ruhura na byo no kwihutisha iterambere.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ishungure Parfait yavuze ko iyi gahunda yavuye ku gitekerezo cyari kigamije guhuza urubyiruko, ikaba yaragutse ikagera ku rwego rw’umugabane wa Afurika.

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2026, yasobanuye ko mu 2017 ari bwo gahunda yo kwagura Youth Connekt yatangiye gushyirwa mu bikorwa, u Rwanda rukakira abahagarariye ibihugu bitandatu bya Afurika.

Yavuze ko kugeza mu 2026, ibihugu byamaze kwitabira iyi gahunda bimaze kugera kuri 39, bikaba bifite amashami abihuza n’uyu Muryango ufite icyicaro mu Rwanda.

Ati: “Ibi bikora nk’amashami (chapters), ariko uwo muryango ukaba ufite icyicaro mu Rwanda. Intego rusange ni ukugira ngo urubyiruko aho ruri mu Gihugu no muri Afurika ruhure, ruganire kandi rugire ibyo rwemeranyaho.”

Inama ya munani ya Youth Connekt Africa igiye kubera mu Rwanda, izibanda ku ngingo zitandukanye zirimo umuco, siporo, imiyoborere n’ibiganiro bihuza ibisekuru bitandukanye (Generation Dialogue).

Iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ubutumwa bw’urungano kugira ngo bagire inteko.”

Youth Connekt yafashije urubyiruko kwagura imishinga

Mu rubyiruko rwungukiye muri gahunda za Youth Connekt harimo Afurika Olivia, wegukanye irushanwa ry’iyi gahunda mu 2024 mu cyiciro cy’urubyiruko rufite imishinga myiza y’ubucuruzi.

Yatsinze afite umushinga wo gukora amasabune yo koga, avuga ko kimwe mu byamufashije gutsinda ari ugushyira imbere ubuziranenge bw’ibicuruzwa bye, mbere yo kubigeza ku isoko.

Yasobanuye ko yabanje gupimisha amasabune akora kugira ngo amenye niba yujuje ubuziranenge kandi atagira ingaruka ku bayakoresha.

Ati: “Naravuze ko kugira ngo mbone uko nyijyana ku isoko, aho kugira ngo izangize umuntu uyikoresheje bikangarukira, reka mbanze nyipimishe ndebe ko yujuje ibisabwa kugira ngo umuntu wese wayikoresha atagira ingaruka byamugiraho.”

Afurika yavuze ko igihe yitabiraga irushanwa yari afite iforomo imwe yo gukoreramo amasabune, ariko inkunga ya miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe ikamufasha kwagura ibikorwa bye, ku buryo ubu afite amaforomo 600.

Ati: “Nagiye gukora ikizamini cy’ikiganiro mfite iforomo imwe ariko mfite amaforomo 600. Icyo gihe nacuruzaga muri Kicukiro yonyine aho ntuye, ubu Igihugu cyose ndagicuruzamo, natangiye kwagura amasoko hanze y’Igihugu.”

Yashishikarije urubyiruko kudategereza ko ibibazo rufite bikemurwa n’abandi, ahubwo rugashaka ibisubizo binyuze mu kwihangira imirimo no gukoresha neza amahirwe arimo n’ay’ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko ikoranabuhanga na we ryamufashije kwagura ibikorwa bye no kugeza ibicuruzwa ku masoko menshi.

Amarushanwa agera ku rubyiruko kuva ku rwego rw’Akagari

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ivuga ko amarushanwa ya Youth Connekt atangirira ku rwego rw’Akagari, agakomeza ku rwego rw’Igihugu, aho urubyiruko rufite imishinga myiza rutoranywa rukagenerwa inkunga yo kuyiteza imbere.

Kugeza ubu, ibihembo by’ayo marushanwa bihabwa urubyiruko rw’Abanyarwanda gusa, ariko Minisiteri ivuga ko hari intego yo kubigeza no ku rubyiruko rwo mu bindi bihugu bya Afurika rwitabira Youth Connekt Africa.

Inama ya munani ya Youth Connekt Africa iteganyijwe gutangira ku wa 24 Ugushyingo 2026, ihurize hamwe urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ruganire ku mahirwe ahari, imbogamizi ruhura na zo n’uburyo rwafatanya mu kwihutisha iterambere ry’umugabane.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA