Abafite inyubako zihuriramo abantu benshi cyangwa zikorerwamo ibikorwa bitandukanye, basabwe gushyiraho ibikoresho birinda kandi bizimya inkongi y’umuriro, aho abagaragaweho ibyuho mu mutekano w’inyubako zabo bahawe igihe cy’ibyumweru bibiri kugira ngo babe babikosoye.
Ni ubutumwa bwatangiwe mu bukangurambaga bwo gukumira inkongi z’umuriro no kwigisha abaturage uburyo bwo kuzirinda, bwatangijwe mu gihugu hose ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026.
Mu Ntara y’Amajyepfo, ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Huye, bwitabirwa n’abayobozi baturutse muri Minisiteri y’Umutekano (MININTER), Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi no gukumira Ibiza (MINEMA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA), Ingabo z’Igihugu, Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’Akarere ka Huye.
Mu nyubako zasuwe harimo Agakiriro ka Huye gaherereye mu Murenge wa Sovu, hagaragara ko gakoreramo abantu benshi ugereranyije n’ubushobozi bwako, ndetse n’ibikorwa bahakorera bisaba gukoresha amashanyarazi menshi.
Kubwimana, umwe mu bakorera muri ako gakiriro, yavuze ko bafite impungenge z’uko inkongi y’umuriro ishobora kwangiza ibikorwa byabo, kuko badafite ibikoresho byabafasha kuyikumira cyangwa kuyizimya igihe ibaye.
Yavuze ko kandi ubumenyi ku bijyanye no gukumira inkongi y’umuriro bukiri buke mu bakorera muri ako gakiriro, bityo bakaba bifuza kubwigishwa.
Ati: “Agakiriro ni gato ugereranyije n’abantu tuhakorera kandi buri wese aba afite ibikoresho byinshi bitewe n’isoko afite. Muri 2024 higeze kuza abantu bo muri MINEMA basaba ko agakiriro gafungwa, ariko nta handi twari kubona tujya ni yo mpamvu twakomeje tugakora.”
Ku bijyanye n’ibikoresho birinda inkongi, yavuze ko batabifite, nyamara kubibona byabafasha kurinda imitungo yabo.
Ati: “Duhora dufite impungenge ko dushobora guhomba kubera inkongi y’umuriro. Mbere buri wese yabaga afite Cashpower ye, ariko REG yazikuyeho ishyiraho imwe duhuriyeho twese. Dukora ibikoresho bisaba amashanyarazi cyane, nk’inzugi, amadirishya, ibitanda, kandagirukarabe, intebe z’abanyeshuri cyangwa iz’abandi, ibigega by’amazi n’ibindi byose bikenera umuriro.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Sesonga Benjamin witabiriye ubu bukangurambaga, yavuze ko bugamije kurinda ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo, hibandwa ku gukumira inkongi mbere y’uko ziba no kongerera abantu ubushobozi bwo guhangana na zo.
Yasobanuye ko bushingiye ku nkingi eshatu zirimo gukumira inkongi, kwirinda ingaruka zazo no kurinda abantu n’imitungo.
Ati: “Ubu bukangurambaga bushingiye ku nkingi eshatu z’ingenzi, ari zo gukumira inkongi, kwirinda inkongi no kurinda abantu n’umutungo wabo. Aho twasuye nko mu gakiriro tugasanga hari ibikoresho bibura ni ugufatanya hakaboneka iby’ibanze kandi bakamenya no kubikoresha.”
Yavuze ko mu nyubako zimwe na zimwe zigeretse hasanzwe nta bikoresho na kimwe byifashishwa mu gihe habaye inkongi y’umuriro.
Yasobanuye ko abafite inyubako zagaragaweho ibibazo bahawe ibyumweru bibiri kugira ngo babikosore, mu gihe ibibazo bishobora gukemurwa mu gihe gito bisabwa gukosorwa mu munsi umwe.
Yongeyeho ko nyuma y’ubukangurambaga hazatangira ubugenzuzi, ku buryo abazaba batarubahirije ibisabwa bazafatirwa ibihano.
Ati: “Nko mu gakiriro birasaba kukimura hagasigaramo abantu bahwanye n’ubushobozi bwako n’ibikorwa bikwiranye n’umuriro bakenera. Ntabwo byakorwa ako kanya, ariko nyuma y’ubu bukangurambaga hazatangira ubugenzuzi, aho bizagaragara ko batubahirije ibisabwa bazahanwa.”
Ubu bukangurambaga bwateguwe mu gihe mu bice bitandukanye by’igihugu hakomeje kugaragara inkongi z’umuriro zangiza inyubako n’ibikorwa by’abaturage. Mu nyubako zikunze kwibasirwa harimo udukiriro, amasoko n’ibigo by’amashuri.
Nubwo hataratangazwa imibare rusange y’inyubako zimaze kwibasirwa n’inkongi z’umuriro, mu zagarutsweho harimo Isoko rya GOICO riherereye mu Karere ka Musanze, Agakiriro ka Gisozi mu Mujyi wa Kigali, Sport Light Lounge i Kabeza, inyubako ikorerwamo ibikoresho byo mu nzu (atelier) i Niboye mu Karere ka Kicukiro, ndetse n’Ishuri rya Musamvu TSS/TCC riherereye mu Karere ka Ngoma.
Izi nyubako zose zavuzwe ko ziherutse kwibasirwa n’inkongi z’umuriro mu mezi y’Ukwakira n’Ugushyingo 2026, bikomeza kugaragaza akamaro ko gukaza ingamba zo gukumira inkongi no kubaka umuco wo kwirinda mbere y’uko impanuka iba.



