Akarere ka Karongi ni ko kari gatahiwe n’ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival nyuma y’uko binyuze nu Turere twa Huye, Ngoma ndetse na Muhanga, ku wa 11 Nyakanga 2026 bikaba byabereye kuri Sitade ya Rubengera maze abaturage biganjemo urubyiruko bagasusurutwa n’abahanzi batandukanye bakunzwe mu Rwanda.
Ahagana saa munani ni bwo igitaramo cyatangiye, Umuhanzi akaba n’Umucuranzi ufite ubumuga bw’uruhu Mugaara Aubea, abanza gutaramira abitabiriye iki gitaramo aho yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe nka Birasanzwe ndetse na Gakondo abakunzi b’umuziki berekana ko bishimiye impano ye.
Nyuma ya Mugaara Aubea, MC Buryohe na Bianca Baby bageze ku rubyiniro kuri Stade ya Rubengera batangira gushyushya abitabiriye igitaramo cya “Iwacu Muzika Festival 2026”,
Nk’umwe mu baterankunga bibi bitaramo, BPR Bank Rwanda Plc yari ku kibuga cya Mbonwa aho abakozi bayo bafashaga abitabiriye igitaramo kubona no gusobanukirwa byinshi kuri serivisi z’imari zitangwa n’iki kigo gikorera mu bice byose by’Igihugu.
Amalon yaje yishimirwa n’abakunzi be aho yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Impunzi”, “Karibu Nyumbani” yakoranye na Bruce Melody, Rider man n’abandi, “Impanga” muri kositime y’umukara n’isengeri y’umweru, n’inkweto zizwi nka Congo, abafana bakomeza kumwereka urukundo.
“Byakubaho”, “Derila” na “N’Imana” ni izindi ndirimbo uyu muhanzi yaririmbye mbere yo gusoreza kuri “Nyirabasare”.
Ross Kana ni we wari utahiwe, maze mu ndirimbo ze zirimo “Fou de Toi” yakoranye na Element na Bruce Melody, Mami, Sesa, ndetse na Molela abasha guhagurutsa abafana be bamufasha kuririmba karahava.
Umuhanzikazi Marina ubwo yinjiraga ku rubyiniro yinjiriye mu ndirimbo “Marina” yakoze mu 2017, akomereza ku zindi zikunzwe nka “ To Much” yahuriyemo na Jay Polly, Urban Boyz , Bruce Melodie ndetse na Uncle Austin, “Agafoto” yahuriyemo n’abarimo Phil Peter, n’izindi
Kivumbi King ubwo yinjiraga ku rubyiniro yinjiriye mu magambo ari mu ndirimbo “Hanze” agira ati: “Nuza gutinda urasanga byarangiye!”, akomereza ku ndirimbo Kirigute yakoranye na Bob Pro ndetse na Juno Kizigenza, “Yarampaye” yakoranye na Kirikou Akili wo mu Burundi, Kamwe, ndetse na Wait yakoranye na Axon. Aha yongeye gushimangira ko ari umuhanzi mwiza wo kwitega mu minsi iri imbere.
Nkibisanzwe iyo Bushali ageze ku rubyiniro, yigaruriye imitima y’abakunzi b’Umuziki ubwo yaririmbaga indirimbo “Kamwe”, bihindura isura ubwo yageraga kuri “Meterese” yakoranye na Yampano n’izindi.
Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali yari yambaye ikabutura y’ikoboyi ijya gusa n’umukara n’umupira w’amaboko magufi w’umukara.
Kenny Sol yaje ku rubyiniro abakunzi be bamutegerezanyije ubwuzu kuko bari batangiye gusakuza basaba ko yaza akabasusurutsa; yaje mu ndirimbo zitandukanye zitimo Jolie, Umurego, Molomita, n’izindi abafana namufashije kuzibyina ageze kuri “Haje Gushya” ikirere cyuzura ivumbi kubera uko abakunzi bayo bitereraga hejuru.
Saa kumi n’ebyiri zishyira saa moya, Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie wari umuhanzi w’umushyitsi nk’uko biri muri gahunda y’uyu mwaka ko aho igitaramo cyabereye hagomba kuza umuhanzi umwe mu batwaye PGGSS yari ageze ku rubyiniro, aririmba izirimo, Selebula yakoze mu 2023, Ikinya, Ikinyafu.
Byageze hafi saa moya zirengaho iminota mike yabwiye abakunzi be ati: “Muribuka ko indirimbo Saa Moya nayikoreye inaha, ni mwe mwanyinjije mu bintu by’amashusho muri COVID-19 gake gake, ibi byatumye abakunzi be barushaho kumwishimira ni ko guhita abaririmbira Karibu Nyumbani yakoranye na Zizou Alpacino, n’abandi bahanzi batandukanye barimo Rider Man.
Saa moya n’iminota 40, Davis D yari ageze ku rubyiniro, yakirwa nk’umwami nkuko akunze kwiyita Umwami w’Abana cyangwa se Umwami w’Amajyepfo. Yinjiriye mu ndirimbo Biryogo, Ifarashi, ageze kuri Bermuda Bushali yaje kumushyigikira barayiririmbana.
Yageze hagati ati: “Ndashimira EAP, ndashimira MTN, ndashimira Primus ni bo batumye twese tuba turi hano”, yasabye abakunzi be gucana amatoroshi ya telefone zabo mu gihe yari agiye kubaririmbira indirimbo yise “Itara” yanditse ubwo yari mu buroko.
Saa mbili n’iminota 20 Chris Eazy yari ageze ku rubyiniro, byose bisa nk’aho ari bwo bigitangira, mu maso y’abafana nta munaniro na muke wagaragaragamo, utitaye ko batangiye kubyina ku gicamunsi ntibigeze bacika intege, wabonaga ko biteguye gushyira akadomo kuri iki gitaramo uko byagenda kose.
Nyuma yo kwinjirira muri “Edeni”, yaririmbye izirimo Basi Sorry, Fasta, Sampe yakoranye na Danny Nanone, Bana yakoranye na Shaffy, Jugumila n’izindi, abakunzi be bakomeza kumufasha kubyina no kuririmba. Yakurikijeho “Bana” na “Jugumila” yasorejeho, aba ari na yo ndirimbo ya nyuma iririmbwe muri iki gitaramo.
Ibitaramo bya “Iwacu Muzika Festival” byabereye mu karere ka Karongi nyuma yo kunyura mu Turere twa Huye, Ngoma na Muhanga bikazakomereza i Nyagatare, i Musanze birangirire i Rubavu ku wa 1 Kanama 2026.






















