Gasabo: Abantu 6 bafungiwe gucuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge
Ubutabera

Gasabo: Abantu 6 bafungiwe gucuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge

Imvaho Nshya

September 14, 2026

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yatangaje ko abaturage batuye mu Murenge wa Jali, Akagali ka Nkusi, Umudugudu wa Kajevuba mu Karere ka Gasabo, batanze amakuru y’abantu bacuruza inzoga zitujuje ubuzirange ndetse n‘ibiyobyabwenge byacururizwaga Kajevuba mu isanteri izwi nka Congo.

Ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitujuje ubuziranenge byagiraga ingaruka ku buzima bw’abaturage ari yo mpamvu bahise batanga amakuru ku nzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yagize ati: “Mu gukemura iki kibazo, tariki ya 13 Nzeri 2026, Polisi ikorera mu Murenge wa Jali, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage hakozwe umukwabu wo gufata aba bacuruzi, ku ikubitiro hafatwa abantu 6 bacuruzaga inzoga zitemewe zigizwe n’ibigage, urwagwa, inzoga zakuwe ku isoko zizwi nk’ibyuma, urumogi ndetse n’ibindi bitandukanye.”

Mu bakekwa, Polisi yavuze ko harimo uwitwa Hakizimana Patrice uzwi ku izina rya Kinyori wasanganywe urumogi ibiro 2, urwagwa rutujuje ubuziranenge Litiro 100, Kanyanga Litiro 7.5. Hakizimana yarakoreraga ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyarugu, ngo yumvise ko arimo gushakishwa abyimurira mu Murenge wa Jali ari na ho yafatiwe.

Uwitwa Senzoga Damascène w’imyaka 56 yafatanywe ikigage Litiro 120, Urwagwa Litiro 60,
akabari ke kahise gafungwa, na we atabwa muri yombi.

Mu bandi bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, barimo uwitwa Mazimpaka Déogratias ufite uruganda rwenga ibigage, Nikuze Cesaria ugishakishwa, Niyigena Jean Bosco, Ishimwe Fabrice wafatanywe Litiro 600 z’ikigage kitujuje ubuziranenge akaba yabicuruzaga akanabiranguza mu kabari atabifitiye uruhushya.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, arashimira abaturage batanze amakuru ibi binyobwa bigafatwa ndetse n’ababikoraga nabo bagafatwa, izi nzoga zamenywe mu ruhame abaturage baraganirizwa bigishwa ububi bw’inzoga zitujuje ubuzirange ndetse no gukoranwa umwanda ko zigira ingaruka ku buzima bwabo harimo no gupfa.

Abishora mu bikorwa byo gukora izi nzoga nabo bagiriwe inama yo kubireka kuko uzajya abifatirwamo azajya afatwa nk’umuntu wagize uruhare mu kwica ubuzima bw’abaturage abagaburira umwanda ushobora no Kubica.

Polisi y’ u Rwanda iraburira abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa byo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge no gucuruza ibiyobyabwenge bya kanyanga n’urumogi kuko bahagurukiwe.

Ati: “Abaturage mube maso kandi mutange amakuru ku bantu nkaba bagira uruhare mu kwica ubuzima bw’abaturage kugira ngo bafatwe bahanwe.”Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ngo bakurikiranwe.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA