Umuhanzi w’umunyabigwi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone yatangaje ko amaze gutumira Abakuru b’Ibihugu babiri barimo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, mu gitaramo cye yise Chameleone Unlimited arimo kwitegura.
Ni bimwe mu byo Jose Chameleone yatangarije mu kiganiro yagiranye na Barista Timo kuri TikTok mu ijoro ry’itariki 04 Ukwakira 2026.
Ati: “Abantu baherutse kumbona ndi kumwe na Perezida Samia mu byo twaganiriye harimo no kumutumira ndetse na Perezida w’u Burundi na we yagejejweho ubutumire bw’igitaramo cyanjye kizabera Lugogo. Njye n’itsinda ryanjye twabikoze twifuza ko bazaboneka gusa kugea ubu nta n’umwe urabyemeza.”
Aya makuru aje nyuma y’ibiganiro Chameleone aherutse kugirana ibiganiri n’abo bayobozi bombi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Chameleone yahuye na Perezida Samia Suluhu Hassan ubwo yari yitabiriye Kizimkazi Festival yabereye muri Zanzibar muri Kanama. Yari kumwe n’abandi bahanzi bitabiriye uwo munsi mukuru, nyuma aza gushimira Perezida Samia ku buryo yakiriwe. Perezida Samia yitabiriye umuhango wo gusoza uwo munsi mukuru ku wa 14 Kanama.
Mbere yaho, mu Kuboza 2025, Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yakiriye Chameleone muri Ntare Rushatsi Palace. Mu biganiro bagiranye, Chameleone yanamugejejeho gahunda zo gushora imari mu ruganda rw’ubuhanzi mu Burundi, zirimo igitekerezo cyo gushyiraho sitidiyo igezweho y’umuziki yafasha urubyiruko rufite impano.
Jose Chameleone n’itsinda rye bavuga ko igitaramo Chameleone Unlimited kigamije guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki no kwizihiza urugendo rwe mu muziki, aho azafatanya n’abandi bahanzi barimo Weasel na Pallaso.
Biteganyijwe ko Chameleone azatarama mu Ukuboza 2026, kuri Lugogo Cricket Oval i Kampala, ariko akaba ataratangaza itariki kuko iyo yari yafashe yaje gutangaza ko yayihariye King Saha wari ufite igitaramo kuri Lugogo Cricket Oval kuri iyo tariki nanone.
