The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards
Imyidagaduro

The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards

MUTETERAZINA SHIFAH

October 5, 2026

Abahanzi nyarwanda barimo The Ben, Bruce Melodie na Element Eleéeh bahataniye ibihembo bizwi nka HiPipo Music Awards 2026, aho bahuriyemo n’ibyamamare bitandukanye mu muziki byo muri Afurika.

Amakuru y’ibyo bihembo n’uko bizatangwa ashingiye ku rutonde rw’abahanzi bemerewe guhatana mu byiciro bitandukanye rwatangajwe n’abategura iryo rushanwa babinyije mu nteguza basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga batangaje mu ijoro ry’itariki 04 Ukwakira 2026.

The Ben ahatanye mu cyiciro cy’indirimbo ikunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba abikesha ‘Inshallah’. Iyi ndirimbo ihanganye n’izindi zirimo ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie na ‘Ayayaah’ ya Element EleéeH.

Uretse kuba indirimbo ya The Ben ihatanye muri ibyo bihembo, uwo muhanzi ari no mu bahataniye igihembo cya’abahanzi bahiga abandi‘East Africa Best Artist’, no mu kindi Cyiciro cya Africa Number One aho ahanganye n’abandi bahanzi bakomeye bo muri Afurika barimo Burna Boy, Joshua Baraka, Diamond Platnumz, Rema, Tems, Ayra Starr, Tyla na Wizkid.

Mu gihe uretse indirimbo ya The Ben, indirimbo Pom Pom ya Bruce Melodie ihatanye n’izabahanzi nka ‘Only God Can Save Me’ ya Adekunle Gold na Davido, ‘Heaven Baby’ ya Ayra Starr na Zayn Malik, ‘Finale’ ya Bien-Aimé Baraza na Ali Kiba ndetse na ‘Dai Dai’ ya Burna Boy na Shakira.

Mugisha Robinson uzwi mu muziki nyarwanda nka Element Eleéeh na we uhatanye mu cyiciro cya cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Best Artist) aho abihataniye n’abarimo Diamond Platnumz, Jose Chameleone, Bien-Aimé Baraza na Ali Kiba.

Mu gihe abandi bahanzi barimo Ava Peace, Joshua Baraka, Stream of Life Choir, Dax Vibez, Nandor Love UG, King Saha, Sheebah, Elijah Kitaka, Cindy Sanyu na Eddy Kenzo bose bahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi w’umwaka, kizwi nka Artist of the Year.

HiPipo Music Awardsni ibihembo bigeye gutangwa ku nshuro ya 15, bikaba biteganyijwe ko bizatangwa ku wa 13 Ugushyingo 2026, ukazabera kuri Kampala Serena Hotel muri Uganda.

Pom Pom ya Bruce Melodie iri mu zihatanye mu cyiciro cya Africa Best Act/Song.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA