Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cya ’Rwanda Open M25’
Amakuru

Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cya ’Rwanda Open M25’

SHEMA IVAN

October 4, 2026

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa rya Tennis “Rwanda Open M25” atsinze Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3) kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Ukwakira 2026.

Uyu mukino wa nyuma wabereye ku bibuga bya Tennis biri muri IPRC Kigali, ahakinirwaga iki cyumweru cya mbere kuva ku wa 28 Nzeri aho ryahuje abakinnyi 32 babigize umwuga. Ritangira ryarimo Abanyarwanda babiri, Ishimwe Claude na Niyigena Étienne, ariko bombi basezerewe mu ijonjora rya mbere.

Muri ½ cy’irangiza, Umufaransa Calvin Hemery yari yasezereye mwenewabo Florent Bax atsinze amaseti 2-0 (6-4, 6-4) mu gihe Benjamin Lock ukomoka muri Zimbabwe yatsinze Umuholandi Max Houkes amaseti 2-1 (7-10, 3-6, 6-2)

Hemery yinjiye muri uyu mukino ari we uhanzwe amaso cyane, bitewe n’ubunararibonye afite mu marushanwa mpuzamahanga ndetse n’urugendo rwiza yari yagize kuva Rwanda Open M25 itangiye.

Mu mukino wa nyuma, uyu Mufaransa yatangiye ari hejuru ya Benjamin Lock, amushyiraho igitutu kuva mu ntangiriro. Yegukanye iseti ya mbere ku manota 6-3, akomeza kwitwara neza no mu ya kabiri na yo ayitsinda 6-3, ahita asoza umukino adatakaje iseti n’imwe.

Intsinzi ya Hemery i Kigali yongeye gushimangira ubunararibonye bw’uyu mukinnyi w’imyaka 31, umaze igihe mu marushanwa mpuzamahanga.

Ku rutonde rwa ATP rwashyizwe hanze ku wa 21 Nzeri 2026, Hemery yari ku mwanya wa 321 ku Isi mu gihe urwego rwo hejuru yigeze kugeraho ari umwanya wa 116, yagezeho ku wa 30 Mata 2018.

Ni ku nshuro ya mbere Calvin Hemery yegukanye Rwanda Open mu mwaka we wa mbere ayitabira. Kwegukana iri rushanwa byatumye ahabwa amadolari ya Amerika 3 600 (agera kuri miliyoni 4,7 Frw) n’amanota 25.

Mu bakina ari babiri, iri rushanwa ryegukanywe n’Abanyamerika Axel Nefue na Noah Schachter batsinze Umurundi Allan Gatoto n’Umunya-Kenya Kael Shalin Shah amaseti 2-0 (6-3, 6-2).

Icyumweru cya kabiri cy’iri rushanwa kizakinwa kuva ku wa Mbere, tariki ya 5 kugeza ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026.

Byari ibyishimo kuri Calvin Hemery ubwo yari amaze gutsinda umukino
Abakinnyi bahize abandi mu cyumweru cya mbere bashimiwe
Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock yagerageje guhatana mu mukino ariko biranga
Umurundi Allan Gatoto wari kumwe n’Umunya-Kenya Kael Shalin Shah ni bo begukanye umwanya wa kabiri mu bakina ari babiri
Abanyamerika Axel Nefve na Noah Schachter begukanye irushanwa mu bakina ari babiri
Calvin Hemery yifotozanya igihembo yegukanye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA