Gisagara: Hegitari 34 237 z’ibyanya bigega zitezweho kuzamura umusaruro 50%
Ubukungu

Gisagara: Hegitari 34 237 z’ibyanya bigega zitezweho kuzamura umusaruro 50%

BYUKUSENGE Annonciatte

June 15, 2026

Abahinzi bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko igihembwe cy’ihinga cya B batabonye umusaruro uhagije kubera ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zatumye izuba riva igihe kirekire imyaka itaragera igihe cyo kwera, ariko ubuyobozi bw’aka Karere buhumuriza abaturage buvuga ko Hegitari ibihumbi 34 237 zo muri gahunda y’ibyanya bigega zizafasha mu kongera umusaruro.

Mukeshimana Valentine atuye mu Kagali ka Shyanda, Umurenge wa Save akaba ari umuhinzi w’imboga n’ibishyimbo. Avuga ko igihembwe cy’ihinga cya B cyabarumbiye kuko nta musaruro babonye.

Ati: “Umurima najyaga nezamo ibilo 200 by’ibishyimbo, ubu nejejemo ibilo 80. Izuba ryavuye ibishyimbo bifite ururabo ntihazaho imiteja. Imvura yaguye impitagihe ibyari bikirwanya ni byo byazanye imiteja dupfa kurumbaguza.”

Yagarutse ku bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe yatumye barumbya, ati: “Iyo bavuze ngo dutangire guhinga hazagwa imvura ihagije, tukabona havuye izuba ryinshi, bavuga ngo imvura ni nke, ahubwo ikagwa ari nyinshi igatuma turumbya. Inyanya n’urusenda twahinze byararumbye kubera izuba, ariko inyanya zo zagize umwihariko wo kurumba kubera imvura nyinshi muri Mata.”

Uwamahoro Charlotte utuye mu Murenge wa Save, avuga ko gahunda y’ibyanya bigega abona izongerera umusaruro abazaba bafitemo ubutaka, ariko abandi bigoye ko umusaruro uziyongera.

Ati: “Ibyanya bigega barabidusobanuriye, ariko ufite ubutaka ahahanamye bigoye guhuza ubutaka ntabwo bizakugeraho n’iyo bwaba bunini ariko batuye ahantu hadashobora gukorerwa gahunda yo guhuza ubutaka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, avuga ko nta muhinzi ukwiriye kugira impungenge z’umusaruro udahagije kuko gahunda y’ibyanya bigega ari cyo yaje gukemura.

Yagize ati: “Ibyanya bigega bizafasha mu kongera umusaruro kandi byatangiye kugaragara. Iyo umusaruro wiyongereye bigera kuri buri wese kuko bigera no ku isoko aho duhahira bikaboneka. Bitandukanye nuko umusaruro uba muke no ku isoko ukabura, ariko utabashije kweza nibura ku isoko arabihabona. Twiteze ko ibyanya bigega bizazamura umusaruro ku kigero cya 50%.”

Akarere ka Gisagara gafite ubuso bungana na Hegitari ibihumbi 42 494 zikorerwaho ubuhinzi, hakaba haziyongeraho ubuso bungana na Hegitari ibihumbi 34 237 zo muri gahunda y’ibyanya bigega.

Uyu ni umurima uhinzemo urusenda ariko kubera izuba nta musaruro rwatanze
Ibishyimbo byarumbye kubera imvura yacitse bitarera
Imvura nyinshi yaraguye ituma inyanya zirumba

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA